AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyarwanda baba bagiye kwinjira mu gisirikare cy’Ubwongereza

Abanyarwanda baba bagiye kwinjira mu gisirikare cy’Ubwongereza
6-11-2018 saa 11:25' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5300 | Ibitekerezo

Abaturage b’ibihugu bya Commonwealth nk’u Rwanda , Uganda, Tanzaniya n’ibindi bagiye kwemererwa kwinjira mu gisirikare cy’Ubwongereza "Britain’s Armed Forces", nk’uko leta y’icyo gihugu yiteguye kubitangaza.

Ubusanzwe abaturage b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza "Commonwealth" byiganjemo ibyakoronijwe n’Ubwongereza bashobora kwinjira mu gisirikare cyabwo mu gihe bamaze imyaka itanu batuye mu Bwongereza.

BBC yatangaje ko iri tegeko rigiye guhindurwa hagamijwe kongera abasirikare benshi b’Ubwongereza barwanira ku butaka mu kirere no mu mazi,ari nayo mpamvu Minisiteri y’umutekano yakuyeho iryo tegeko.

Icyegeranyo cyasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka cyagaragaje ko Ubwongereza bufite icyuho cy’abasirikare 8200 barimo abarwanira mu mazi no mu kirere.

Abaminisitiri b’Ubwongereza ngo bitezweho guhindura iri tegeko kugirango bakemure iki kibazo mu minsi iri imbere.

Ibi rero bisobanuye ko abaturage b’ibihugu byo muri uyu muryango wa "Commonwealth" birimo U Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Nigeria, Ubuhindi, Australia n’ibindi bazashobora kwinjira muri icyo gisirikare n‘ubwo baba batari batarabaye mu Bwongereza.

Igisirikare cy’Ubwongereza kirimo icyuho cy’abasirikare basaga ibihumbi 8


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA