AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abanyapolitiki babiri bahuriye ku izina bamaze kuva muri guverinoma y’u Rwanda bakurikiranyweho ibyaha

Abanyapolitiki babiri bahuriye ku izina bamaze kuva muri guverinoma y’u Rwanda bakurikiranyweho ibyaha
7-02-2020 saa 09:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13475 | Ibitekerezo 1

Abanyapolitiki babiri bahuriye ku izina rya Evode bamaze kuva muri guverinoma y’u Rwanda bombi bakurikiranyweho ibyaha. Ni Evode Uwizeyimana na Evode Imena.

Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2020 nibwo Evode Uwizeyimana wari umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ashinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko yanditse asaba kwegura. Iyi baruwa yayishyikirije Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente.

Evode Uwizeyimana yari amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avugwaho gukubita umukobwa witwa Mukamana Olive.

Mukamana Olive ni umukozi wa kampani icunga umutekano ISCO. Amakuru avuga ko Mukamana yabwiye Evode Uwizeyimana ngo anyure mu cyuma gisaka abinjira mu etaje yitwa Grand Pansion Plaza, arabyanga ahubwo asunika uwo mukobwa yitura hasi.

Evode yanditse yegura mu gihe Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ruri gukora iperereza kubimuvugwaho.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye KT Press ko RIB irimo gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Evode Imena

Evode Imena niwe muntu winjiye muri guverinoma y’ u Rwanda ari muto kurusha abandi, kuko yayinjiyemo afite imyaka 28. Nyuma yo kuva muri guverinoma yakurikiranywe mu nkiko aregwa urwango no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha. Ibi byaha byavugwaga ko yabikoze akiri Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere.

Evode Imena yaregwaga ko yimye Kompanyi Nyaruguru Mining uruhushya rw’ubucukuzi ariko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere, umucamanza avuga ko ibyo Evode Imena yakoze byari inshingano ze.


Evode Uwizeyimana


Evode Imena


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
rutabeshya Kuya 9-02-2020

Ariko kuba aba banyapolitiki bombi bitwa Evode, ndumva nta sano na nto yatuma mwandika iyi nkuru. Ntibashyizweho mu buryo bumwe kandi ntibaseye mu buryo bumwe.
Abasomyi tuba twifuza inkuru zisesengura. Ibi bibaza abakunzi b’Ikinyamakuru cyanyu

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...