AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abana bari mu biruhuko bagiye kwigishwa Muzika banahabwe amahirwe yo kwiga Inanga ya Kinyarwanda

Abana bari mu biruhuko bagiye kwigishwa Muzika banahabwe amahirwe yo kwiga Inanga ya Kinyarwanda
18-11-2018 saa 10:14' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 899 | Ibitekerezo

Ishuri rya Muzika ryitwa David’s Temple riherereye mu mujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkuru nziza, rifite umwihariko wo kwigisha abana gucuranga ibikoresho bya muzika mu gihe cy’ibiruhuko birimo Piano, Guitar n’ingoma (Drums), bazanye akarusho muri uyu mwaka aho abana bazigishwa gucuranga igikoresho gakondo cyitwa “Inanga”.

Iri shuli rifite ubunararibonye mu kwigisha abana bakiri bato mu gukuza ubumenyi ndetse n’impano zabo, rimaze gusohora abana benshi ndetse bamwe mu barinyuzemo bakaba bamaze kugera ku rwego rwiza rw’imicurangire. Ryakira abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 18.

Umuyobozi Mukuru w‘iri shuri, Ntigurirwa Peter, avuga ko kuri iyi nshuro bagiye kwakira abandi bana, kwiyandikisha bikaba byaratangiye, abana bakazatangira amasomo ku wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018.

Ntirenganya akomeza asaba ababyeyi kuzana abana babo kurira ngo bigishwe umuziki wo ku rwego mpuzamahanga kuko bafite abarimu b’inzobere ndetse n’ibikoresho bijyanye n’igihe. Yongeyeho ko buri mwana arangiza amasomo ashobora gucurangira muri Band Musical ndetse akanahabwa Certificat.

Iri shuri rifite ikicaro gikuru ku Itorero ry’Inkurunziza mu Mujyi wa Kigali, rimaze kugira amashami 4 ishami rya mbere rikaba rikorera ba Batisita munsi ya BCK, i Remera ku Giporoso ku mashuri ya Angilikani, Kimironko ku Itorero rya Foursquare riri hafi y’ahahoze Gereza ndetse na Kicukiro Centre ku Itorero ryitwa Glory to God Temple.

Abahanga bemeje ko umwana uzi gucuranga aba afite ubwonko butekereza neza, bigatuma arushaho kuba umuhanga mu ishuri. Abana benshi bize muri iri shuri bamaze gutanga umusaruro mu matorero basengeramo kuko bayafasha mu gucuranga ibikoresho bya muzika mu gihe cyo guhimbaza Imana. Ku bigo by’amashuri bigamo naho batanga umusanzu mu kwidagadura kuko bacurangira abandi bana.

Iri shuri ryita ku bana bose mu gihe cy’amasomo aho buri mwana agenerwa ifunguro rya saa yine (Breakfast) kandi akaba ari mu mafaranga y’ishuri. Abana biga inshuro eshatu mu cyumweru kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa sita.

Ukeneye ubundi busobanuro yahamagara 0788301895/ 0786649642/ 0788711574

Ishuri rya David’s Temple rimaze kuba ubukombe kubera uburyo rikarishya ubwenge bw’abana barigana

Uretse kumenya gucuranga abana basoza amasomo bashobora no kuvugira mu ruhame

Abana bitwaye neza bahabwa certificat


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA