AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abamaze amezi 8 batanga mitiweri y’inka borojwe izifite agaciro ka miliyoni zirenga 30

Abamaze amezi 8 batanga mitiweri y’inka borojwe izifite agaciro ka miliyoni zirenga 30
16-01-2020 saa 22:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 947 | Ibitekerezo

Imiryango 34 yo mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yagabiwe inka zo kuyifasha kuva mu bukene. Ni inka 34 zirimo ebyiri ziherutse kubyara. Abagabiwe bavuga ko biteguye kuzitaho ngo zitazicwa n’umukeno dore ko banatangiye kuzitangira ubwishingizi kugira ngo izadwara izavuzwe.

Umuhango wo gutanga izi nka wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020.

Gashumba Gerard wagize amahirwe yo guhabwa inka binyuze mu mushinga ikawa n’inka ushyirwa mubikorwa n’Umuryango Send a cow yavuze ko mbere yo guhabwa izi nka uyu muryango wabanje kubashyira mu matsinda bahinga imboga, bahinga ubwatsi ndetse banatangira kuzitangira ubwisungane.

Buri umwe mu bahawe izi nka, amaze amezi 8 atanga amafaranga igihumbi buri kwezi yo kugira ngo bayashyire hamwe bage babasha kubona uko bavuza iyarwaye.

Gashumba avuga ko impamvu se yamwise Gashumba bifitanye isano n’inka kuko bahoze boroye ariko ngo baje kugira ibyago inka zabo zikubitwa n’inkuba ziragapfa.

Uyu musaza avuga ko yari amaze igihe ashaka aho yakura inka ngo ige imufasha kubona ifumbire n’amata ariko ngo yari yarahabuze ati “Inka nari nyikeneye cyane kuko nigeze kuzitunga ariko zinshyiraho”.

Yakomeje agira ati “Ubwishingizi natwe ubwacu batwigishije kwishingira koperative ubwacu, turi abantu 31 iwacu aho ngaho, duhurira hamwe buri kwezi tugatanga igihumbi, igihumbi, ubu tugeze mu bihumbi nka magana angahe…Twamaze kwizigama tutaranaziboma kugira ngo izarwara nyuma umuntu azabashe guhamara viterineri abone ikiyivura atagombye kujya kuguza amafaranga cyangwa kuyahingira”.

Nyiramanywa Viollette wo mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Kagunga wumvaga atazabona inka kubera ubukene avuga ko kuba Send a cow yamuhaye inka yabyakiriye neza cyane.

Yagize ati “Njye nkunda amata, iyo nashaka amata numva inzoka zanyishe najyaga kugura litiro”.

Nyiramanywa avuga ko kuba bahawe inka bari bamaze igihe bazitangira ubwisungane bizaborohereza kuvuza iyarwaye ati “Inka iyo wayishyize mu bwisungane birakorohera. Si mituweri se uba wayitangiye ?”.

Muhorakeye Angelique, Umuhuzabikorwa wa Send a cow avuga ko uyu muryango umaze imyaka 19 ukorera mu Rwanda ndetse ngo Abanyarwanda bahaye inka iyo basubiye kubareba basanga imibereho yabo yarahindutse.

Yagize ati “Iyi gahunda send a cow ifatanya na Leta iyo (abaturage) babonye amatungo bakabona inyigisho bagahinga bakeza, babona amafaranga akabafasha gukora ibikorwa bindi birimo kurihira abana amashuri, gutanga mituweri, gukora imishinga iciriritse bakabona ibiryo muri rusange”

Avuga ko mu ngo send a cow ikorana nazo usanga baravuguruye amazu, bahinga bakeza bagasagurira n’ amasoko bakagira n’ amafaranga babika ku makonti.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo kugira ngo izi nka zibeho neza bashyizeho gahunda bita mitiweri y’ inka. Ati “Mitiweri y’ inka ; kiriya gihumbi bahoze bavuga, bayabishyira hamwe igihe inka yagize ikibazo ikeneye kuvurwa umufatanyabikorwa aragenda akayafata muri ya koperative aho yizigamiye akagura imiti ubuzima bw’inka bukabasha kubungwabungwa”.

Nsengiyumva Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo avuga ko iyi gahunda yo gutanga mitiweri y’inka ari igikorwa cyiza agashishikariza aborozi bose kugira mitiweri y’ inka kuko umuntu adahorana amafaranga ku mufuka.

Ati “Niba twarakoze mitiweri y’abantu igatanga umusaruro, nta mpamvu no ku nka bitakorwa. Uko umuntu arwara niko n’ inka irwara…abarozi turabashishikariza kujya muri iyi mitiweri y’ inka kuko nta muntu uhorana amafaranga ku mufuka kandi nta muntu uterwa yiteguye”.

Nsengiyumva avuga ko n’iyo umuntu yaba afite amafaranga inka ye ishobora kurwara mu mpera z’ icyumweru ntahite abona amafaranga yo kuyivuza ariko ngo bizwi ko yatangiye inka ye mitiweri yajya muri farumasi viterineri akamuha umuti w’ inka kuko yaba amufitiye icyizere ko azamwishyura.

Muri uyu mwaka w’ ingengo y’imari akarere ka Nyanza kari kahize ko kazoroza imiryango 832 , magingo aya uyu muhigo kamaze kuwesa ku kigero cya 70%. Mu minsi ibiri gusa uyu muhigo umaze kuzamukaho 20% kuko send a cow imaze koroza imiryango 67 yo mu mirenge ya Kigoma na Ntyazo mu minsi 2 ikurikiranye .

Muhoracyeye Angelique avuga ko buri nka batanze ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’ u Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA