Urwego rw’ Umuvunyi rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu bigo bitandukanye bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Ni Bigirimana Jean Damascene alias Ngamba , umwanditsi wungirije mu Rugaga rw’ abanyamwuga rushamikiye ku bavuzi mu Rwanda, Rwanda Allied Health Professionals council (RAHPC) na Bayavuge Esperence, umukozi wo muri Laboiratoire mu kigo nderabuzima cya Janja mu karere ka Gakenke.
Bigirimana ukora mu bitaro bya Kaduha mu Ntara y’ Amajyepfo akurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubushuti , urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ndetse n’ icyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’ amategeko cyangwa ntihakorwe ibyagombye gukorwa.
Bayavuge akurikiranyweho icyaha cyo gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’ amategeko.
Icyaha Bigirimana akurikiranyweho ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugera kuri 5 ku gaciro k’ indonke yatse cyangwa yakiriye.
Naho icyaha Bayavuge akurikiranyweho nacyo ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugera kuri 5 ku gaciro k’ indonke.
ahubwo abasinzi baba benshi pe kdi se ko ntawavuze kuri Fanta