AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abadepite basanze no muri secondaire hari abanyeshuri batazi gusoma Ikinyarwanda

Abadepite basanze no muri secondaire hari abanyeshuri batazi gusoma Ikinyarwanda
12-02-2020 saa 21:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10352 | Ibitekerezo

Depite Ahishakiye Médiatrice na Depite Mbonimana Gamariël basuye amwe mu mashuri yo mu karere ka Nyamagabe basanga hari abanyeshuri biga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

Abo mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza bo harimo abatazi kwandika amazina yabo, batazi no kwandika ingombajwi n’inyajwi.

Byagaragaye kuri uyu wa 12 Gashyantare 2020 ubwo aba badepite bari mubagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, siporo n’umuco basuraga amwe mu mashuri yo mu karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze.

Abadepite binjiye mu ishuri ryo mu mwaka wa 2, muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, mu mashuri yisumbuye ku kigo cya G.S. Uwinkomo batomboza umunyeshuri ngo asome umwandiko w’Ikinyarwanda, gusoma neza biramunanira.

Nyuma yo kuva muri iri shuri bakomereje mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza n’ubundi kuri iki kigo basaba abanyeshuri kwandika amazina yabo, bamwe barabinanirwa.

Muri iri shuri nta munyeshuri wigeze yandika izina rye atangije inyuguti nkuru. Abadepite bamaze kubona ko aba banyeshuri harimo abatazi kwandika Ikinyarwanda kandi biga mu mwaka wa 3 batomboje abanyeshuri babiri bajya ku kibaho, babasaba kwandika amazina yabo birabananira, basababwa kwandika ijambo ‘Ihene’ birabananira, basabwa kwandika ijambo ‘ikara’ birananira’ basabwa kwandika ijambo ‘mama’ birabananira.

Aba banyeshuri biga muri P3 ariko bananiwe kwandika amagambo yigirwa mu mwaka wa mbere

Mwarimukazi Uzamukunda Esperence wigisha Ikinyarwanda mu mwaka wa 3 kuri iki kigo yavuze ko muri iri shuri harimo n’abatazi kwandika inyajwi n’ingombajwi.

Abarezi bavuga ko ikica ireme ry’uburezi ari ubucukike no kudasibiza abanyeshuri

Mwarimu Harindintwari Emile yabwiye abadepite ko ikica ireme ry’ uburezi ari uko bategetswe kudasibiza abana barenze 5%, ibi ngo bituma bimura abana barimo abadafite icyo bazi.

Ingabire Brigitte, wigisha Ikinyarwanda mu mashuri abanza yabwiye abadepite ko kimwe mu bisubiza inyuma ireme ry’uburezi ari amakimbiranye yo mu miryango.

Yagize ati “Umwana aturuka mu rugo atiteguye kwiga kubera ibibazo byo mu muryango yagera mu ishuri ugasanga ntari muri mood yo kwiga. Ikindi kubera ubucukike mu mashuri mwarimu ntabona umwanya wo kwita kuri buri mwana. Kera mwarimu yagiraga umwanya wo gufata umwana akaboko akamwandikisha ku kibaho ariko bitewe na gahunda ya professorat, mwarimu aba afite iminota 45 gusa agahita yisokera”.

Mwarimukazi Kabalisa Viollette yabwiye abadepite ko icyakemura iki kibazo ari uko imyaka itatu ibanza yakwitabwaho cyane ikarindwa ubucucike.

Yagize ati “Numva mu myaka 3 ibanza ya primaire abanyeshuri babagira bake mu ishuri, bazaba benshi bageze mu myaka yo hejuru baramenye kwirwanaho”.

Uyu munyeshuri yiga S2 ariko gusoma Icyongereza byamunaniye abadepite bamuhaye no gusoma Ikinyarwanda nabyo biramunanira, umuhagaze iruhande ni Depite Mbonimana Gamariel

Depite Mbonimana yavuze ko ikibazo cyo kutamenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda batagisanze ku ishuri rya G.S.Uwinkomo gusa. Yavuze ko hari ishuri basuye abarimu bababwira ko basaba abanyeshuri bagerageza kwandika Ikinyarwanda akaba aribo bafasha bagenzi babo kwandika amazina ku rupapuro bagiye gukoreraho ibazwa.

Depite Mbonimana yabwiye abanyamakuru ko basanze kimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi ari ikibazo cy’ ubucukike mu ishuri no ku ntebe.

Ati “Ikibazo cy’ubucukike twakibonye aho usanga abana biga mu ishuri barenze 46, ariko ukabona hari n’ubucukike ku ntebe, ukabona imwe yicaraho abana batanu, batandatu”.

Yakomeje avuga ko mu bigo basuye hari ibyo basanze bidafite ibitabo, n’ ibidafite interinete. Iki kibazo kiri mu bigo byose kuko kugeza ubu ibitabo by’ imfashanyigisho nshya yitwa Competence Based Curriculum batarabihabwa bicapye. Ngo babisomera kuri interinete arinaho Depite ahera agaragaza ko iki kibazo ari ingorabahizi cyane mu bigo bitaragezwamo interinete.

Depite Gamariel, na mugenzi we Ahishakiye Mediatrice basuye inzu z’ibitabo basanga iby’integanyanyigisho nshya CBC bitaragera mu bigo by’amashuri

Uyu mudepite yavuze ko ibi bibazo byose basanze bidindiza ireme ry’uburezi bagiye kubikoraho ubuvugizi kugira ngo guverinoma y’u Rwanda ibishakire umuti.

Yagize ati “Igikorwa turimo ni igikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, tugiye gukomeza kubikoraho tuzatange imyanzuro isobanutse tubimenyeshe inzego bireba biciye mu nteko ishinga amategeko. Biruvumvikana komisiyo izakora imyanzuro isobanutse tugendeye kubyo twabonye, inteko y’abadepite ibyemeze hanyuma bimenyeshwe , Minisitiri w’ Intebe nawe azabimenyeshe abandi bayobozi”.

Ishuri rya G.S.Uwinkomo rifite abanyeshuri 1197 mu mashuri abanza na 1201 mu mashuri yisumbuye. Rifite abarimu 53 muri 55 rikeneye, mu barimu rifite abize uburezi ni 49.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA