AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ababaji 1000 bahawe impamyabushobozi bibutswa kuzirikana ubuzima n’umutekano wabo mu kazi

Ababaji 1000 bahawe impamyabushobozi bibutswa kuzirikana ubuzima n’umutekano wabo mu kazi
18-10-2018 saa 15:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1070 | Ibitekerezo

Sendika y’abakozi bakora ibijyanye n’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA), yahaye impamyabushobozi abantu 1000 bakoraga umwuga w’ububaji, basabwa gukora kinyamwuga no kuzirikana ibijyanye n’ubuzima n’umutekano wabo mu kazi.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abakora imirimo y’imyuga ishingiye ku bwubatsi, ububaji n’ubukorikori, bari bitabiriye igikorwa cyo kugeza impamyabushobozi abakoraga ububaji bagera ku 1000.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko gahunda yo guha impamyabushobozi abakoraga umwuga w’ububaji batarabyize mu ishuri, bizagira akamaro gakomeye kuko bizabafasha kunoza umurimo bakora no kurushaho kubona amasoko y’ibyo bakora.

Yagize ati “ Twebwe biradufasha kuko bigaragaza ko bagiye kunoza imirimo bakora. Bashobora kuba bamwe bari bafite impano, ariko impano ntabwo ihagije umuntu agomba kuyityaza kugira ngo ayibyaze umusaruro.”

Yasabye abahawe impamyabushobozi, baba abakozi ndetse n’abakoresha bakora mu mwuga w’ububaji, gukomeza gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere ubuzima n’umutekano mu kazi.

Yavuze ko gahunda yo gutanga impamyabumenyi izakomereza no ku bakora indi myuga

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, avuga ko batanga impamyabushobozi bahereye ku burambe, aho babikora babifashijwemo n’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro.

Ashimangira ko guha ababaji impamyabumenyi, bizabafasha kugaragaza umwuga bakora ndetse binabaheshe agaciro.

Ati “ Wasangaga nta kigaragaza ibyo bakora […] Iyo nka Sendika twasangaga birukanwe, batubwiraga ko nta kintu bazi gukora, ariko babizi kuko nta kibigaragaza bagataha. Izi mpamyabushobozi bahawe zizagaragaza umwuga bakora zibahe n’agaciro.”

Yavuze ko Sendika ihora ikorera ubuvugizi abakora imirimo y’umwuga, ku buryo abakoresha babo bazajya babaha ubwishingizi, ama kontaro (contract) n’ibindi bibagenewe amategeko ateganya.

Uwitwa Uwabega Grace ukorera umuruimo w’ububaji mu Bugesera mu gakiriro ka Nyamata uri mu bahawe impamyabushobozi, avuga ko bizabafasha kunoza umwuga wabo no guhanganira akazi ku isoko kimwe n’ababyize mu mashuri.

Niyoyita Theogene waturutse mu karere ka Muhanga, avuga ko impamyabushobozi yahawe izamufasha kwagura akazi ke no gukomeza kugirwa icyizere mu kazi.

Kugeza ubu Sendika ya STECOMA igizwe n’abanyamuryango ku bihumbi 48, abamaze kubona impamyabushobozi bakaba bagera ku bihumbi cumin a bine na Magana inani (14800.

Ababaji bagera ku 1000 bahawe impamyabushobozi

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko gahunda yo gutanga impamyabushobozi izagera no ku bakora indi myuga

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, avuga ko batanga impamyabushobozi bahereye ku burambe bamaze mu mwuga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA