AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umwarimukazi yagaragaje ko hari ibitabo bakoresha birimo amakosa adatahurwa n’ubonetse wese

Umwarimukazi yagaragaje ko hari ibitabo bakoresha birimo amakosa adatahurwa n’ubonetse wese
15-02-2020 saa 11:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4092 | Ibitekerezo

Umwarimu wigisha isomo rya Entrepreneurship yabwiye abadepite ko mu bitabo byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB ngo bikoreshwe mu kwigisha iri somo harimo ibirimo amakosa, asaba ko ibitabo byajya bigenzurwa n’abarimu mbere y’uko REB ibyemeza.

Nyirarukundo Mediatrice yabibwiye abadepite bagize Komisiyo y’ Uburezi, ikoranabuhanga , siporo n’umuco ubwo basuraga amwe mu mashuri yo mu karere ka Nyamagabe muri iki cyumweru.

Icyo gihe Depite Mbonimana Gamariel na Ahishakiye Mediatrice bari muri G.S. Kigeme A aho Nyirarukundo yigisha.

Uyu mwarimukazi yabwiye abadepite ko imwe mu mbogamizi ibangamiye ireme ry’uburezi ari uko abarimu bakoresha ibitabo by’abanditsi n’amacapiro bitandukanye mu isomo rimwe hakaba ibitabo birimo amakosa ariko bamwe mu barimu by’umwihariko ngo abadafite uburambe mu kazi ntabwo bapfa gutahura ayo makosa.

Ibi ngo bituma hari abanyeshuri bigishwa ibintu bitaribyo, bazagera mu kizamini cya Leta bagasubiza ibitaribyo bakaba bakwimwa amanota kandi ikosa atari iryabo.

Ikindi kibazo kibaho, ngo kurogora umunyeshuri wasomye ibintu bitaribyo mu gitabo cyemejwe na REB biragoye.

Nyirarukundo ati “Ikibazo tugira muri Entrepreneurship tugira ibitabo byinshi bitandukanye, hakaba igihe dusanze aba-publishers batavuga ibintu kimwe, tukagira ikibazo gishobora guterwa n’umwarimu waba adashobora gusesengura ngo amenye ikiricyo ni ikihe”.

Ingero z’amwe mu makosa agaragazwa n’ uyu mwarimu ngo ni nk’aho usanga bamwe mu banditsi b’ibitabo bavuga ko ‘igishoro’ ari amafaranga umuntu afite kashi, mu gihe hari abandi bavuga ko igishoro ari amafaranga umuntu afite kashi n’ ayo abitse muri banki.

Ahandi ngo aho usanga ikitwa balance sheet abanditsi batagikora kimwe, Ati “Hari ibintu twigisha byitwa balance sheet ujya usanga rimwe na rimwe uburyo dukurikiranya ama-elements, hamwe usanga bahera ku byo twita fixed assets, ukazasanga ikindi gitabo gihereye kuri current asset, ugasanga rero kubwira umwana icyo akwiriye gufata muri byo kandi bya bitabo byose biri mu maso ye ashobora kubisoma, bigenda bibagorana”.

Nyirarukundo ni umwe mu barimu bakosora isomo rya Entrepreneurship mu kizamini cya Leta. Avuga ko iyo bagiye gukosora ikizamini cya Leta hakaba harimo umwarimu wigishijwe akoresheje igitabo kirimo amakosa, akabisobanura, bituma umwana wasubije ibyo babona ko ari amakosa bamuha amanota ye.

Depite Ahishakiye Mediatrice yibaza uko byazagenda ku isoko ry’umurimo igihe umunyeshuri yize ibitaribyo kubera igitabo kirimo amakosa, agasubiza amakosa abakosora bakamuha amanota.

Nyirarukundo avuga ko we na bagenzi be kugira ngo bamenye ko igitabo kirimo amakosa basesengura bakurikije ibyo bize kuko baba barabyize babyumva.

Umunyeshuri uherutse kurangiza kaminuza mu bijyanye na Accounting nawe yabwiye UKWEZI ko ikibazo cy’ibitabo bya Entepreneurship birimo amakosa akizi ati "Hari aho usanga mu gitabo harimo ibibazo wajya kureba ibisubizo ugasanga ibisubizo batanze ntibihura kandi ikibazo ari kimwe".

Abarimu basanga icyakemura ikibazo ari uko REB yajya itumira abarimu bagafatanya nayo gusesengura ibikubiye mu gitabo kigiye gukoreshwa mu kwigisha isomo runaka mbere y’uko REB icyemeza.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Irené Ndayambaje amara abarimu impungenge. Ngo guhera muri 2018 REB yatangiye kwiyandira ibitabo mu gihe mbere umwanditsi ubonetse wese yandikaga igitabo REB ikacyemeza.

Ati “Guhera muri 2018, REB yatangiye urugendo rushya rwo kugira ngo yandike ibitabo byayo, hanyuma no mu byajyanywe mu mashuri harambagizwemo ibyiza kurusha ibindi ibinonosore hanyuma he gukomeza kubaho ibitabo bibiri cyangwa bitatu bikoreshwa mu kwigisha isomo runaka ahubwo habeho igitabo kimwe cy’umwarimu n’igitabo kimwe cy’umunyeshuri”.

Dr Ndayambaje Irené avuga ko ibitabo bishya yiyandikiye byatangiye gusohoka

Si ubwa mbere bimwe mu bitabo bikoreshwa mu burezi bikemanzwe kuko hari n’ibyo REB ubwayo yigeze gufata icyemezo ibikura mu mashuri kuko yari yasanzemo amakosa menshi.

Muri 2017, REB yakuye mu mashuri igitabo cy’amasomo y’ubumenyi rusange cyo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye cyanditswe n’icapiro ry’Abahinde ryitwa LAXMI mu 2016 cyari kimaze ukwezi gitanzwe mu mashuri yo mu gihugu. Iki gitabo cyarimo amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko hari aho cyavugaga ko iyabaye mu Rwanda ari isubiranamo ry’abaturage (Civil war).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...