AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Menya amateka ya Gen. Rwigamba wabaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda waguye mu Misiri

Menya amateka ya Gen. Rwigamba wabaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda waguye mu Misiri
17-10-2019 saa 23:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5935 | Ibitekerezo 2

Umurambo wa nyakwigendera Brig. Gen. Andrew Rwigamba wigeze kuba umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda uragera I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu ukuwe mu bitaro by’ I Cairo mu Misiri aho yari yagiye kwivuriza.

Aya makuru yemejwe na murumuna wa Gen. Rwigamba, Faroh Ndahiro mu kiganiro yagiranye na The New Times I Remera ahabera ikiriyo.

Ndahiro yavuze ko Gen. Rwigamba atarwaye igihe kirekire kuko bakibona ko arembye bahise bamwohereza ku bitaro bya Cairo International Hospital ari naho yapfiriye.

Rwigamba yari afite imyaka 64 asize abana 5. Ndahiro yavuze ko umurambo numara kuhagera igihe cyo kuwushyingura kizatangazwa nyuma.

Nyakwigendera yari amaze icyumweru ajyanwe kuvurirwa mu Misiri, mbere yaho yamaze iminsi 3 avurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Rwigamba yayoboye Polisi y’ u Rwanda kugera muri 2008, akorerwa mu ngata na Mary Gahonzire wasimbuwe na Gasana Emmanuel wabanyije Dan Munyuza uriho ubu.

Nyakwigendera Rwigamba yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’ u Rwanda , yitabye Imana yari Umuyobozi mukuru ushinzwe ububanyi n’ amahanga n’ ubutwererane muri Minisiteri y’ Ingabo. Uyu mwanya yari awuriho kuva muri 2011.

Yasezerewe mu ngabo z’ u Rwanda muri 2013 afite ipeti rya Brigadier General.

Ndahiro avuga ko nyakwigendera yari umuntu w’ umuhanga, ufite ikinyabupfura kandi witangira igihugu.

Amateka ye

Rwigamba yavutse tariki 12 Gicurasi 1955 avukira mu Ntara y’ Umutara yiga amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Kabarole.

Mu 1964 umuryango we wahungiye muri Uganda yiga Tronc Commun mu ishuri rya Nyakasura ahava akomereza muri Makerere College mu kiciro cya 2 cy’ ayisumbuye.

Ikiciro cya mbere cya Kaminuza yakize muri Kaminuza ya Makerere, yanize muri Kaminuza ya Nairobi aniga amasomo ya gisirikare.

Rwigamba yarwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Nde Kuya 18-10-2019

Iruhuko ridashira ariko ugiiye vuba ntakundi!

Hagenimana Kuya 18-10-2019

IGIHANGO CY’UBUTWARI NUMURAVA MWAGARAGAJE MUHARANIRA UBUMWE BWABANYARWANDA NTITUZABIBAGIRWA. RIP .

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...