AMAKURU

UKWEZI
pax

Huye : Mu Mbuga ya Radio Salus habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Huye : Mu Mbuga ya Radio Salus habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
22-05-2020 saa 15:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2348 | Ibitekerezo 1

Mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, igikorwa cyo gushakisha indi kirakomeje ngo harebwe ko hashobora kuba hari icyobo cyatawemo abishwe muri Jenoside.

Ahari gushakishwa iyo mibiri ni mu mbuga y’inzu ikorerwamo na Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko bamwe mu banyamakuru bakora kuri iyi radiyo babonye imyenda n’inkweto n’ibindi bimenyetso bagakeka ko ari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Aya makuru bayahaye umuyobozi wa Radio nawe ayaha umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege.

Meya Sebutege yohereje itsinda rijya gusuzuma ayo makuru, nyuma bafata icyemezo cyo gutangira gucukura ngo bashakishe barebe ko hari imibiri yaba irimo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 nibwo igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye. Abayobozi batandukanye barimo ab’inzego z’ibanze, ab’inzego z’umutekano, n’abahagarariye IBUKA bageze aho iki gikorwa kiri kubera.

Mbabazi Norbert, Perezida wa Ibuka mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, aaganira na UKWEZI yavuze ko bakeka iyo mibiri ishobora kuba ari iy’abatutsi bari bahungiye muri sitade ya Huye biciwe inyuma ya sitade ari naho hari Radio Salus.

Yagize ati “Turacyarimo gushakisha cyane ko iyo twahaye amakuru gutya haba hari icyizere ko dushobora kubona iyo mibiri. Twamaze kubona ibice by’imibiri hari icyizere ko dushobora kubabona”.

Yakomeje agira ati “Mu makuru twabonye mu gihe cy’inkiko Gacaca, yavugaga ko hari abantu bagiye bazanwa muri sitade, nyuma bakaza gukurwamo ariko bicirwa hafi ya sitade, ntabwo twari kumenya ngo ni ikihe gice ariko ukurikije aho sitade iri n’aho duhagaze ubu bitwereka ko koko hano hantu hashobora kuba haraguye abantu”.

Mbabazi avuga ko hari abantu bazi bahoze batuye ahari Radio Salus ngo bagiye kuganira nabo barebe ko hari amakuru yisumbuye. Abahoze batuye muri aya mazu Radio Salus ikoreramo ni abakozi b’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda cyahindutse Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru na radio salus bafashe umwanzuro wo gucukura kugira ngo bamenye ukuri kwayo.

Ati “Turimo gushakisha, hari ibimenyetso byatuganisha ku makuru arambuye. Turacyarimo gushakisha amakuru turayababwira nyuma”.


Biramutse byemejwe ko iyi mibiri ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yaba ari iya mbere ibonetse hafi ya Sitade Huye muri uyu mwaka kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 ku Kabutare habonetse imibiri 10.

Mbabazi ati “Kabutare hafi ya Caraes abaturage barimo bahinga babona imibiri y’abishwe muri Jenoside, ku bw’amahirwe baramenyekanye ni abo mu miryango igera kuri ibiri ariko ababo bagiye babasobanukirwa barabamenya”.

Iyi mibiri 10 ntabwo irashyingurwa mu cyubahiro kubera ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 atemerera abantu benshi guhurira hamwe. Biteganyijwe ko iyi mibiri izashyingurwa covid-19 imaze kugenza make.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bimawuwa Kuya 23-05-2020

muri kaminuza bahahinze ntibaburamo imiribi myinshi cyane yabazize jenocide

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...