AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Huye: Imiryango 10 igiye kwirukanwa mu isambu yahawe mu 1963, akarere gashyigikiye umurongo unyuranye n’uwo Perezida Kagame yatanze

Huye: Imiryango 10 igiye kwirukanwa mu isambu yahawe mu 1963, akarere gashyigikiye umurongo unyuranye n’uwo Perezida Kagame yatanze
20-02-2020 saa 20:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6485 | Ibitekerezo 7

Imiryango irenga 9 yo mu karere Huye Umurenge wa Simbi iratabaza ubuyobozi bukuru bw’ u Rwanda mu gihe hasigaye iminsi 5 gusa ngo ubuyobozi bw’akarere bufatanyije na Mukakimenyi Epiphanie buyirukane mu masambu yahawe mu 1963 n’uwari burugumesitiri wa Komine Tare.

Mukakimenyi avuga ko aho iyi miryango irenga 9 ituye hahoze ari mu bikingi by’iwabo ndetse ngo yareze iyi miryango mu nkiko arayitsinda.

Mu 1959 mu Rwanda habaye imvururu bamwe mu Banyarwanda barameneshwa bahungira mu bihugu bitandukanye. Mukakimenyi avuga ko umuryango we uri mu miryango yahunze u Rwanda muri 59 ariko ngo umuryango we ukaba wari ufite igikingi(isambu ngari) mu murenge wa Simbi.

Mu 1963, uwari Burugumesitiri wa Komine Tare Munyandekwe Claver yatanze isambu ayiha abaturage ngo bayituremo nk’uko byemezwa n’abarimo Marie Ntirushwa, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 uri mu baganiriya na UKWEZI.

Ntirushwa yemeza ko azi uko byagenze kugira ngo bahabwe iyi sambu Mukakimenyi yita igikingi cy’iwabo.

Agira ati “Munyandekwe(burugemesitiri) yarahaduhaye, nari maze kubyara uburiza, noneho umugabo wanjye arapfa arahansiga mpabyarira abana ubu barashaje”.

Mukecuru Ntirushwa asanga Mukakimenyi akwiye kubareka bakaguma muri aya masambu, kuko ntahandi babona bajya.

Ati “Numva njyewe nta kundi yatugenza, twajya hehe se? Ubuse igihugu nzagikurahe? Nzajya muri Tanzania, nzajya I Kigali? Nzajya I Bugande ko n’abariyo barimo babirukana mwana wa? Nzabigenza nte?”


Ibaruwa yanditswe n’uwahoze ari Burugumesitiri Munyandekwe Claver

Ingabire Elisabeth, ashingiye ku rwandiko rwanditswe n’uwari burugumesitiri wa Komine Tare Munyandekwe Claver avuga ko isambu bari kwirukanwamo ari iyabo.

Agira ati “Ubu butaka bwahawe ba sogokuruza mu 1963, urumva ni kera niba mfite imyaka 27 nkaba naravutse nsanga kwa sogokuru ari mu Murera kwa Matabaro Benjamin, mama wanjye yarahavukiye akavukana n’abakobwa 4 umwe agapfa, icyo gihe bahawe umunani, umunani wa mama napfa nzawusigarana”.

Akomeza avuga ati “Sinkiwusigaranye kuberako barimo baradusenyesha. Ikindi uwo mugore Mukakimenyi Epiphanie aravuga ngo nzagurisha etaje mbagure mu nkiko zombi”

Ingabire asaba ko niba hari ubuyobozi bushobora kumurengera we na bagenzi be bwabikora vuba kubera ko barimo kwirukanwa muri iyi sambu kandi bayifitiye ibyangombwa by’ubutaka.

Aba baturage bavuga tariki 25 Gashyantare 2020 ibyangombwa byabo bizateshwa agaciro, bashinja ubuyobozi bw’akarere ko buri kubatererana ndetse bukagerekaho amagambo bavuga ko adakwiye kuva mu kwanwa k’umuyobozi.


Amwe muri ayo masambu ni aya

Bati “Dufite ibyangombwa by’ubutaka aribyo bashaka gutesha agaciro ku itariki 25 z’uku kwa 2 bagaha Mukakimenyi ibyangombwa, akagurisha twe tugasigara dusubiranamo nk’uko Visi Meya w’akarere Annociata abivuga, akavuga ngo muzangara mudafite aho kujya abasigaye musubiranemo mwicane, iryo si ijambo nk’umuyobozi uduhagarariye akwiriye kuvuga ahubwo akwiriye kuturengera”.

Aba baturage bakeka ko n’abayobozi b’akarere bashobora kuba barahawe ruswa na Mukakimenyi akaba ariyo mpamvu bajyana na Polisi ikajya kubereka amapingu ibatera ubwoba ibita ibyigomeke.

Bavuga ko bavuye muri aya masambu batabona aho bajya kuko ariyo gakondo yabo bazi, basaba Leta y’ u Rwanda ko niba ibona bo atari abanyarwanda yabirukana mu gihugu, bakangara umwe muri bo yagize ati “Impunzi ziraza mu Rwanda tukazakira, noneho niba babona tutari Abanyarwanda nibadutegere batwohoheshe tuge mu kindi gihugu”.

Hitimana Augustin w’imyaka 62 avuga ko yamenye ubwenge asanga ababyeyi be batuye muri aya masambu. Avuga ko niba umuryango wa Mukakimenyi warahunze imvururu zo mu 1959 wahungutse wagera mu Rwanda Leta ikawushakira aho utura bityo ko adakwiye kwirukana iyi miryango irenga 9 ituye aho avuga ko hahoze ari igikingi cy’iwabo.

Hitimana avuga ko inzego z’umutekano zibafata zikajya kubafunga zibaziza ko batuye muri iyi sambu nyamara barayihawe n’ubwari ubuyobozi bwa komine.

Ati “Uwo mugore Mukakimenyi yarabwiye ati ‘dore kiriya gisa n’igihunyira’, nkibaza ndi igihunyira gute?”

Akomeza agira ati “Naduhe aho Leta yamutuje, cyangwa aze duturane tugabane ariko ye kuvuga ngo nimugende nimugende”.



Bamwe bamaze gusenyerwa aya ni amatongo yabo

Aba baturage icyo bahurizaho ni uko nta yandi masambu bafite bajyamo igihe Mukakimenyi yabirukana muri iyi sambu. Basaba ko bakwemererwa gukomeza kuyituramo nubwo nabo bavuga ko ari iyo bahawe na burugumesitiri kuko ba nyirayo bari barameneshejwe mu 1959.

Kamana André,Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu asanga kuba aba baturage batsimbaraye kuri iyi sambu ari ugusugura amategeko kuko batsinzwe mu nkiko bityo ngo bakwiye kureka amategeko akubahirizwa.

Kamana ahamya ko aba baturage bafite andi masambu nyamara bo bavuga ko ubu butaka batuyemo ariyo gakondo yabo ndetse ko nta yandi masambu bafite.

Agira ati “Impamvu abacamanza bagihaye umurongo uko gikwiye ni uko bariya bantu n’ubundi bari bafite imiryango baturukamo, bari bafite amasambu y’iwabo barangije ari ay’iwabo bayagumamo, ari n’ayabariya bari bamenesheje mu gihugu. (abirukanwa) ntabwo ari uko babuze aho batura ahubwo ikibazo ni ukugaragaza ko bagiye guteza ubwega mu rwego rwa Leta bagaragaza ko badafite aho kurara”.

Umurongo Perezida Kagame yahaye bene ibi bibazo

Mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze wabaye tariki ya 28 Werurwe 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko bigomba guhagarara,ko bidakwiye ko umuntu aza yitwaje ko isambu yahoze ari iy’iwabo mu myaka isaga 50 ishize ,ngo ashinge urubanza yimure abatuye umusozi wose.

Perezida Kagame icyo gihe yasubizaga ikibazo cya Mushabe Claudien wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba wari ugaragaje ko ibibazo by’abameneshejwe muri 59 ari bimwe mu bigora inzego z’ibanze bityo ko bakeneye umurongo wo gukemuramo bene ibi bibazo. Mushabe ubu yabaye meya wa Nyagatare.

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ko adashaka kongera kumva iki kibazo cy’isaranganya ry’ubutaka cyafashweho umwanzuro mu buryo buri politiki ko atari ikibazo cy’abacamanza aho yagize ati "... Muvaneho akajagari bigomba guhagararara....ntabwo tuzahora muri ibi"

Minisitiri Busingye yasubije Perezida Kagame ko mu mwiherero w’inzego z’ubutabera, iki kibazo bagifasheho umwanzuro ukwiye bityo ko kitazongera kumvikana mu bice bitandukanye by’igihugu. Busingye yavuze ko amategeko atandukanye arimo n’ayasinyiwe Arusha muri Tanzaniya avuga ko umuntu wahunze nyuma agahunguka Leta imutuza ariko ko adasaba aho yahoze atuye mu mwaka wa 1959 ngo bahamuhe mu gihe hari abandi bahatuye.

Ku munota w’116 w’iyi video niho Perezida Kagame yasobanuye uko ibibazo by’amasambu y’abameneshejwe mu 1959 agatuzwamo abandi bigomba gukemurwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
EDSON Kuya 20-03-2020

UWO MUNTU WAVUZE IBUPANGAYI NDABONA YAVUZE UBUSA KUKO NTAMASEZERANO BAGIRANYE NA MUKAKIMENYI KO AHABAKODESHEJE, IKINDI UYUMUNSI NABASARANGANYIJWE NYUMA YAGENOCIDE BOSE BAKUWEMO NA BENE UBUTAKA BYACURA IKI? MUJYE MUREKA GUTEKEREZA HAFI, NIBA H.E YARATANZE UMURONGO KUBIBAZO NKIBYO, NTABWO NIYUMVISHA UKUNTU UBUYOBOZI BW’AKARERE BUMUVUGURUZA, IZO NKIKO NTIZARI ZIKWIYE GUKEMURA IKIBAZO H.E YAHAYE UMURONGO, AHUBWO MUCUNGE NEZA HARI IKIBYIHISHE INYUMA,

ISIRIKOREYE Kuya 10-03-2020

NJYE NKURIKIJE IBYO HE YAVUZE BIRASOBANUTSE AHUBWO MUREBE IKIHISHE NYUMA YO KUBA MAYOR ANGE ADAFASHA ABO BATURAGE NGO IKIBAZO GIKEMUKE NEZA UBWO SE WAFATA IMIRYANGO INGANA GUTYO IKAJYA KWANGARA NTUBE UTEJE IKIBAZO CY’UBUHUNZI KANDI ARICYO RPF YARWANIJE MUHAGURUKE MWESE MUTABARIZE ABO BATURAGE UMUNTU UMWE NTAKWIYE KUZA NGO YIMURE UMUDUGUDU

Niwegusa Habimana Venant Kuya 23-02-2020

Mwiriweho neza !!tubashimira uburyo mutugezaho inkuru nziza Gusa nanjye nangirango mbabwireko ikikibazo arirusange natwe muzadusure n’ubundi muri Huye umurenge wa tumba akagari ka cyimana ubwiyunge ,abizerwa nneho twebwe ni ngo 36 ,ibyo mwavuze ko abayobozi bakuru bashobora kuba harikintu bariyee pe natwe turabibona

Murakoze

Tuyishime Fidele. Kuya 23-02-2020

Ibyemezo by’Inkiko byabaye itegeko, ni ukuvuga bitakijuririwe cyangwa ngo bivanyweho nk’uko amategeko abiteganye, byubahirizwa na buri wese bireba. Murakoze.

Ganza Kuya 22-02-2020

Bajye gushaka Iwabo nabo guhuguza no guhuguzwa ntibikurwaho ngonuko bahabaye igihe kini oya, aho nyirubutaka abonekeye nibamuhe ibye ikiza baremerako bahawe mugihe nyirubutaka yariyarabukuwemo nabo nibiyaranje, nawe nkuko yabigenje

Jean Kuya 22-02-2020

Mwa banyamakuru iyo upanze inzu ukayimaramo imyaka 100 yahinduka iyawe? Nibajye muri gakondo zabo bave mw’isambu bayisubize nyirayo

Alfa Kuya 21-02-2020

Mu by’ukuri rero hari abayobozi wagirango igihugu babamo kirihariye si u Rwanda tuzi ndetse n’amateka yaruranze, ibibazo nk’ibi byabayeho henshi kandi byagiye bikemuka : mwibuke isambu umusaza Faustin Gacinya yaburanaga n’ababikira i Kibungo, hagiye hari n’ahandi. HE uko abisobanura ni ko byagenze aho byabaye kandi abaturage baranyuzwe. None mayors n’umukirekazi arashaka gukurura ibindi bibazo batazagira iherezo... Ruswa nyamara izaca ibintu dore aho nibereye ! Noneho uranyuranya n’umurongo watanzwe hashize imyaka cumi na... N’ibyo by’inkiko jye nta gaciro mbiha kuko ntituyobewe ko baca urwa Mbehe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...