konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

VIDEO: Ibyihariye kuri Prof Malonga n’iby’urubanza rudasanzwe yareganyemo na Musoni James

VIDEO: Ibyihariye kuri Prof Malonga n’iby’urubanza rudasanzwe yareganyemo na Musoni James
26-03-2019 saa 12:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7271 | Ibitekerezo

Prof Malonga Pacifique, bamwe bamuzi nk’umwarimu muri Kaminuza, abandi bakamumenya nk’umunyarwenya uzi kuganira no gutebya cyane abikoresheje ubuhanga afite mu by’indimi, hakaba abamuzi nk’umwarimu w’igiswahili kuri televiziyo y’u Rwanda, n’ibindi byinshi birimo kuba ari umwanditsi w’ibitabo wanakoze imirimo inyuranye muri Leta irimo kuba yaranakuriye Protocol ya Leta y’u Rwanda ndetse yanahataniye umwanya w’umusenateri.

Mu kiganiro kirekire cy’amajwi n’amashusho aheruka kugirana n’ikinyamakuru Ukwezi, Prof Malonga yatangaje byinshi ku byagiye bimuvugwaho birimo n’ibyatumye abantu bamumenya nk’umunyarwenya. Muri ibyo, harimo n’uburyo yareganye na Musoni James igihe yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, akabasha kumutsinda akaba umwere mu gihe yashinjwaga ivangura no gusuzugura umuyobozi.

Prof Malonga yavuze ko icyo gihe yari yatabaye Martin Ngoga wari umuturanyi we, icyo gihe yari Umushinjacyaha mukuru, ngo yari yapfushije umubyeyi we. Aha niho Prof Malonga yahuriye na Musoni James mu kiriyo, aza kumubwira ngo akuremo ingofero yari yambaye, kuko ngo yabonaga adakwiye kuyambara mu kiriyo. Aha asobanura ko n’ubwo atari yamenye ko ari Musoni James, ngo n’iyo abimenya atari kubura kumubwira ngo ayikuremo, kuko ngo bitari bijyanye n’ikiriyo.

Muri icyo kiriyo niho Prof Malonga yaje kuvugira ijambo ’umuhutu’ ariko arimo gutebya, aza kuvuga n’ibindi bijyanye n’amazina y’abantu bakomeye batangizwa n’inyuguti ya K hanyuma abatangizwa na M bakaba badakomeye cyane. Aha ngo Musoni James yahise yiyumva kandi siwe yavugaga. Ibyo Prof Malonga yakoze icyo gihe atebya, byaje gutuma atabwa muri yombi ariko biza kugera mu rukiko aratsinda, akoresheje ikinyarwanda aho inkoranya zagaragazaga ko kuvuga ’umuhutu’ atari icyaha ahubwo ngo uwabaga aguhatse wese wabaga uri ’umuhutu’ we.

Muri iki kiganiro na Prof Malonga, yavuzemo byinshi bijyanye n’Inkotanyi, imyumvire ye n’uburyo yabaye Inkotanyi kuva cyera. Yavuze kandi ku bintu bitandukanye yagiye akora mu buzima bwe n’ibindi bimeze nk’urwenya, nk’aho yaciririye ibibwana bibiri akanyitirira Abafaransa babiri bamututse, umwe yabimenya aho kubabara akishima cyane.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HA PROF MALONGA HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...