AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Uwakubiswe na Evode Uwizeyimana yahishuye uko yamubeshyeye, uko yamuteye ubwoba na byinshi bitavuzwe

Uwakubiswe na Evode Uwizeyimana yahishuye uko yamubeshyeye, uko yamuteye ubwoba na byinshi  bitavuzwe
10-02-2020 saa 10:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16706 | Ibitekerezo 3

  • Evode Uwizeyimana bamukingiranye mu cyuma amaze gukubita Mukamana Olive
  • Evode Uwizeyimana yabanje gutera ubwoba Olive Mukamana
  • Evode Uwizeyimana yabeshyeye Mukamana Olive ko yashakaga kumukora mu gituza
  • Evode Uwizeyimana yarabeshyaga mbere ntiyari yasabye imbabazi uwo yakubise
  • Evode Uwizeyimana yamennye telefone ya Mukamana ariko yamaze kuyishyura
  • Mukamana Olive amaze gukubitwa yagize ikibazo ajya kwa muganga

Benshi bumvise inkuru y’uko Evode Uwizeyimana wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yakubise ikintu umugore ushinzwe umutekano wo mu ikompanyi ya ISCO ndetse akagwa hasi akababara bikomeye, hari byinshi bitavuzwe batigize bamenya kuko uwakorewe iryo hohoterwa atari yakagize icyo atangaza. Ikinyamakuru Ukwezi twamwegereye maze adushurira byinshi.

Mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho twagiranye, uyu mugore umaze igihe gito abyaye yadutangarije uburyo yasabye Evode Uwizeyimana guca mu cyuma gisaka aho kubyubahiriza akamukubita ikintu mu gatuza akagwa hasi akababara cyane, abari hafi aho bagahuruzwa n’amarira ye menshi no gutaka byatumye mugenzi we afungirana uyu mutegetsi mu cyuma kibikuzwaho amafaranga.

Uyu mugore yahishuye kandi uko yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kumenya ko uwamukubise ari Minisitiri, bikaza kuba akarusho ubwo Evode yamufataga we na mugenzi we bakorana akabashyira mu modoka ye, akabatera ubwoba ko agiye guhamagara umuyobozi mukuru wa kompanyi yabo, Mukamana akamuhendahenda ngo amubabarire cyane ko ngo Uwizeyimana Evode yabeshyaga ko uyu mugore yashakaga kumukora mu gituza.

Mukamana yaduhishuriye uburyo Uwizeyimana Evode ubwo yabeshyaga kuri twitter ko yasabye imbabazi, mu bo yari yazisabye atari arimo kuko ku munsi ukurikiyeho ari bwo bamumenyesheje ko Minisitiri Evode yazanye n’undi mu minisitiri ku cyicaro gikuru cya ISCO kandi ashaka ko babonana, aho ninaho yagiye undi amusaba imbabazi, yemera kumurihira telefone ye yari yamennye ariko hari n’ibindi yemeye atigeze yubahiriza nk’uko Mukamana Olive yabiduhamirije.

Mu bindi yadutangarije, harimo uko ibyo yakorewe na Evode byamugizeho ingaruka akihutira kujya kwa muganga, avuga ko yagiye gutanga ikirego muri RIB n’uko yishinganishije n’umuryango we. Yadutangarije byinshi bitandukanye abantu batari barigeze bamenya.

IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Ndayambaje Francis Kuya 13-02-2020

@Muhire hari uwakubwiye ko uwo nusekirite abarizwa muri Seal Team? Ko ashinzwe gusaka hari uwakubwiye ko yabaye trained in close combat? Ntimukarengere amafuti.
NB: yamusabye guca muri scanner ntabwo yamukozeho.

Muhire Kuya 12-02-2020

Umugore yajyaga gusaka umugabo gute? Umusekirite urira yituye hasi haje AL Shababu cg AL Qalida byagenda gute?

rutabeshya Kuya 10-02-2020

Hasigaye ko Inzego z’Ubutabera zikora ibyo zishinzwe. Naho Inkuru yo yaramenyekanye.

Ibinyamakuru bigiye mu mizi y’icyaha kandi hari Inzego zibishinzwe byaba ari UKWITA MU MATA NK’ISAZI.

Murakoze cyane

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...