AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwaganiriye kenshi na Perezida Kagame na Museveni yahishuye icyazambije umubano wabo

Uwaganiriye kenshi na Perezida Kagame na Museveni yahishuye icyazambije umubano wabo
6-09-2018 saa 13:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20822 | Ibitekerezo

Andrew Mwenda, umunyamakuru ukunze gusesengura cyane ibya Politiki yibanda ku karere k’ibiyaga bigari, yasohoye inyandiko agaragazamo ibyagiye bizambya umubano w’u Rwanda na Uganda, ibyo yagiye aganira na Perezida Kagame ndetse na Museveni, anahishura uburyo Perezida Museveni yagiye amusezeranya kureka kubangamira u Rwanda ariko ntabikore.

Uyu munyamakuru, abinyujije mu kinyamakuru cye The Independent, yatangiye inyandiko ye asobanura uburyo aziranye n’aba bakuru b’ibihugu byombi kuburyo bituma asobanukiwe icyatumye umubano wa Perezida Kagame na Yoweri Museveni ugenda uzamba.

Andrew Mwenda abagande bakunze kwita "Socrates wa Uganda" ndetse abatari bacye mu gihugu cye bafata nk’umunyabwenge ukomeye, mu gutangira inyandiko ye yagize ati : "Nakoranye bya hafi na Perezida Museveni na Kagame ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi kandi nakoraga nk’umukorerabushake ntari umukozi wishyurwa na Guverinoma n’imwe muri ibyo bihugu. Ibi byatumye mbasha gusobanukirwa neza ikibazo kiri hagati ya Perezida Museveni na Perezida Kagame. Iyi nkuru ndimo kubara rero ni iy’umugande ugenderera cyane ibihugu byombi."

Mu kugaragaza inyungu z’umubano w’ibihugu byombi, yabanje kugaragaza uburyo igihugu cya Uganda cyungukira cyane ku Rwanda, Andrew Mwenda agira ati : "U Rwanda rwohereza abakerarugendo benshi muri Uganda bakahamara igihe. U Rwanda kandi ruha abagande benshi imirimo, baba abakozi bo mu rwego rwo hejuru no mu rwego ruciriritse. U Rwanda rufite abanyeshuri bagera mu bihumbi icumi biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza zo muri Uganda, kandi u Rwanda rurimo abashoramari benshi bo muri Uganda. Nko mu 2000 Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 9 z’amadolari, ariko muri 2014 byari inshuro 30 kuko byari bifite agaciro ka miliyoni 270 z’amadolari."

Akomeza agira ati : "Ubundi utekereje ibi, wagakwiye kumva ko Uganda yagafashe umubano wayo n’u Rwanda nk’amata y’abashyitsi. Buri gihe mba numva Uganda yagakwiye gufata u Rwanda nk’uko umugabo nyawe afata umugore we mwiza, cyangwa nk’uko umucuruzi afata abakiliya be. Niba hari ibitagenda neza, Uganda yagakwiye gushishikazwa no gushaka igisubizo gikwiye."

Mu kugaragaza izingiro ry’ibibazo ibihugu byombi bifitanye, Andrew Mwenda agira ati : "Museveni yagiye ambwira kenshi ko nta kibazo gikomeye gihari. Nyamara nkumva amakuru ahwihwiswa ko Uganda ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi rubifashijwemo na Kale Kayihura na Polisi ya Uganda, ndetse ko ngo u Rwanda ruba rugamije gushimuta Abanyarwanda bahungiye muri Uganda... Nyamara Guverinoma ya Kampala ntiyigeze na rimwe igaragaza ibyo bintu... Nzi neza ko binyuze muri Interpol, u Rwanda na Uganda bagiye bohererezanya abakekwaho ibyaha. Mu buryo bweruye, Uganda yohereje abakekwaho ibyaha barenga 9 mu Rwanda naho u Rwanda rwohereza 26 b’Abagande bari barahungiye mu Rwanda bakekwaho ibyaha. Nonese ibyo nibyo Uganda yita gushimuta ?"

Andrew Mwenda akomeza avuga ko n’ubwo Perezida Museveni atigeze na rimwe ashinja u Rwanda gushimuta Abanyarwanda b’impunzi bakajyanwa mu Rwanda ku ngufu, ngo byagiye bivugwa kenshi n’inzego z’igisirikare, iza Polisi, iz’iperereza ndetse n’abanyepolitiki be ba hafi. Gusa ibi ngo ababivuga nabo nta bimenyetso bagaragaza.

Aha agira ati : "Ubwo Henry Tumukunde yari Minisitiri w’umutekano, yambwiye ko afite imiryango 100 y’Abanyarwanda bari muri Uganda babuze abantu babo binyuze muri uko gushimutwa. Namusabye ko yampa ibimenyetso bishimangira ibyo yambwiye ariko ntabyo yakoze."

Andrew Mwenda avuga ko Lt Joel Mutabazi ari we Uganda ivuga ko u Rwanda rwashimuse rubifashijwemo na Gen Kale Kayihura, ariko ngo abayobozi ba Uganda barabizi neza ko yatanzwe ku mugaragaro na Leta ya Uganda ikamushyikiriza iy’u Rwanda ngo akurikiranwe ku byaha yashinjwaga.

Andrew Mwenda ari kumwe na Perezida Kagame na Museveni mu myaka ishize

Andrew Mwenda ashimangira ko yagiye ajya mu Rwanda kenshi akabonana na Perezida Kagame, ibyo bikaba byaratumye abasha kumenya ibyo u Rwanda rubona ko rubangamirwamo na Uganda. Yagize ati : "Kuba hari abakoze Jenoside mu Rwanda bidegembya muri Uganda, kuba inzezo zacu z’umutekano zifasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashinjwa kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo ni bimwe mu bibangamira Leta y’i Kigali. Kuba Uganda yemerera Tribert Rujugiro gukorera ubucuruzi muri Uganda kandi ashinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda nabyo ni ikindi kibazo"

Andrew Mwenda akomeza agira ati : "Izi mpungenge z’u Rwanda naziganiriyeho na Museveni. Yambwiye ko Uganda idashobora gucumbikira abakekwaho gukora Jenoside. Yambwiye ko hagomba gushakwa uburyo bashyikirizwa u Rwanda, ndetse avuga ko abanyepolitiki barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahungiye muri Uganda, bo bakwiye gushakira ubuhungiro mu kindi gihugu. Ku bijyanye na Rujugiro, Museveni yavuze ko nibigaragara ko atera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, iby’ubucuruzi bwe muri Uganda bizasuzumwa neza. Vuba aha bwo, aherutse kumbwira ko Rujugiro yemeye ko agiye kugurisha ibikorwa by’ubucuruzi bye biri muri Uganda".

Andrew Mwenda avuga ko yagiye yitabira inama zahuje Guverinoma z’ibihugu byombi ariko ngo ku ruhande rwa Uganda bigaragara ko bititabwaho. Avuga ko Leta y’i Kigali yoherereje iya Kampala impapuro za dosiye 208 z’Abanyarwanda bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari muri Uganda ariko ngo Uganda ntacyo yigeze ibikoraho na kimwe. Avuga ko inama zabaye, ibiganiro byabaye ku mpande zombi hakabaho no kwemeranywa ibintu bitandukanye ariko Leta ya Uganda ikavunira ibiti mu matwi.

Uyu mugande w’imyaka 46 uri mu bakurikirwa na benshi mu gihugu cye haba mu nyandiko anyuza mu kinyamakuru cye The Independent ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ntiyariye iminwa agaragaza uburyo abayobozi b’igihugu cye bagiye bakora ibikorwa bigamije guhindanya isura y’u Rwanda.

Urugero ni aho yagize ati : "Muri 2013, abanyeshuri 16 bavuye mu Rwanda baza muri Uganda. Bageze kuri sitasiyo ya Polisi ya Kampala, bavuze ko bashaka ubuhungiro kuko u Rwanda rwabahatiye gusubiramo ibizamini bari barakoze. Abayobozi ba Uganda bavuze ko iyo itaba impamvu yo gusaba ubuhungiro, basaba Leta y’u Rwanda ko yabasubirana, ambasade y’u Rwanda ihita ibashakira uburyo bw’urugendo (transport). Ariko mu ijoro ribanziriza umunsi bagombaga kugenda, inzego z’umutekano muri Uganda zagiye kureba abo banyeshuri zibafasha guhindura ibyo bari bavuze kuri Polisi, maze noneho bavuga ko bahunze kuko u Rwanda rwabahatiraga kujya mu mutwe witwaje intwaro wa M23".

Andrew Mwenda avuga ko ibyo byasakaye bigatuma ibinyamakuru mpuzamahanga byibasira u Rwanda, bivuga ko abo mu mutwe wa M23 bitoreza mu Rwanda. Uyu munyamakuru avuga ko yagiriye inama abayobozi b’igihugu cye barimo n’abayobozi bakuru, ababurira ko ibyo bikorwa bizagabanya icyizere ibihugu byombi byari bifitanye.

Andrew Mwenda kandi avuga ko yagiye yumva abayobozi benshi bo mu gihugu cye banenga uko Perezida Kagame afata abatavuga rumwe na we, we akababwira ko badakwiye kwivanga mu by’u Rwanda kandi ko bidakwiye kugira uruhare mu mibanire y’ibuhugu byombi.

Aha agira ati : "Ngaho mumbwire, nk’ubu ni iki Uganda yavuga u Rwanda ruramutse rufashe itotezwa rya Bobi Wine n’abandi badepite ba Uganda nk’ikibazo kireba imibanire y’ibihugu byombi ?... Ku bijyanye n’ibyo bavugaga ko Kagame atihanganira abarwanya ubutegetsi bwe, naramwegereye musaba ko yababarira Patrick Karegeya, ko yakwemera guhura na Rujugiro ndetse ko yanarekura Kalisa Mupende... Ibyo byose yarabyemeye ariko nyuma abo bose baciye inyuma barampemukira ntibubahiriza ibyo twari twumvikanye. Ibi byo nzabigarukaho ukwabyo mu yindi nkuru, gusa icyo nashakaga kuvuga ni uko abayobozi ba Uganda batanashingira ku bimenyetso bifatika"

Andrew Mwenda avuga ko ingero zitandukanye atanga, ari izitanga ishusho nyayo y’icyahungabanyije umubano w’ibihugu byombi, kandi ibi ngo byagiye bigaragazwa n’ibyemezo bitambamira u Rwanda byagiye bifatwa na Uganda. Muri ibi avugamo nk’ibikorwa remezo bihuriweho n’ibihugu byombi bitakozwe cyangwa byadindiye ku gahimano ka Uganda.

Mwenda ati : "Bishoboka wenda ko ibyadindiye byaba ari bimwe byo kugenda biguruntege bikunze kuranga Leta ya Uganda ariko byarushijeho gutuma Uganda yibazwaho n’abayobozi b’u Rwanda. Leta ya Kigali yatangiye kubibona nk’uburyo iya Kampala yateguye mu kudindiza ibikorwa by’amajyambere y’Abanyarwanda... Uko byagenda kose, ikintu kidakwiye Uganda yagiye ikorera u Rwanda, rwo rwabibonaga nk’uburyo bwo kuruvangira."

Mu bindi byinshi Andrew Mwenda avuga, harimo kuba Leta ya Uganda yarangiye Rwandair uburenganzira bwo gukoresha ikibuga cy’indege cya Entebbe ku bagenzi bahava bajya i London na Brussels, nyamara amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye yaravugaga iby’ubufatanye burenze n’ubwo. Ikigo gishinzwe iby’indege muri Uganda cyasabwe n’icy’u Rwanda ubwo burenganzira ariko ngo icya Uganda ntikigeze kinasubiza.

Andrew Mwenda ati : "Ibi nabiganiriye n’abayobozi batandukanye muri Uganda, ndetse na Museveni ubwe, ariko igisubizo gifatika ntacyo nabonye. Umunsi umwe umuyobozi mukuru muri Uganda yambwiye ko Uganda ishaka gutangiza ikompanyi yo gutwara abantu mu ndege, bityo ko guha Rwandair ubwo burenganzira byazabahombya. Namubwiye ko ibyo bizahungabanya umubano wacu n’u Rwanda, kandi ko bihabanye n’amasezerano y’ubuhahirane kuko Uganda ari yo yungukira byinshi ku Rwanda. Namubwiye ko udashobora kugirana umubano n’umuntu mu gihe inyungu zose ushaka ko ziba izawe, ntacyo wemera guhara na kimwe ngo n’urundi ruhande rwunguke."

Andrew Mwenda asoza inyandiko ye agaragaza ko umubano w’u Rwanda na Uganda nukomeza kwangirika, u Rwanda rushobora kuzafata ingamba zazatuma Uganda ihomba byinshi birimo no kuba ibyavaga muri Uganda byoherezwaga mu Rwanda byashakirwa ku yandi masoko. Avuga ko mu bucukumbuzi yakoze, abona nta kibi u Rwanda rwakoreye Uganda cyaba impamvu yo kuba abayobozi ba Uganda badaha agaciro gakwiye umubano ibihugu byombi byahoranye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA