AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Ushobora kundasa ukanyica ariko hari ikintu kimwe kidashoboka’ Kagame

‘Ushobora kundasa ukanyica ariko hari ikintu kimwe kidashoboka’ Kagame
9-03-2019 saa 17:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12449 | Ibitekerezo 5

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangizaga umwiherero wa 16 yavuze ko ibyo umuntu yamukorera byose adashobora kumupfukamira.

Mu ijambo rye atangiza uyu mwiherero kuri uyu wa 9 Werurwe 2019, Perezida Kagame yafashe umwanya uhagije asobanura imiterere y’ ikibazo kiri hagati y’ u Rwanda na Uganda avuga ko yinginze Perezida ngo akemure iki kibazo ntabikore.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo yabikuyemo amasomo , harimo isomo ry’ uko adafite ubushobozi bwo kugenzura ibyo undi amutekerezaho cyangwa imigambi amufiteho, ariko ngo hari icyo ashobora kugenzura.

Ati “Ushobora kugerageza guhungabanya igihugu cyacu, ushobora kutugirira nabi, ushobora kundasa n’ imbunda ukanyica. Ariko hari ikintu kimwe kidashoboka: Nta muntu nshobora gupfukamira. Bagabo, bagore b’ igihugu cyanjye ibyo ntimukwiye kubyemera”

Senateri Tito Rutaremara mu kiganiro yahaye Igihe mu ntangiriro z’ umwaka wa 2018 yavuze ko Uganda ifitiye u Rwanda ishyari kuko yumvaga izategeka u Rwanda kuko ariho ababohoye u Rwanda bahagurukiye.

Yagize ati “Abanya-Uganda bibwiye ko ubwo twaturutse hariya iwabo, ko bakomeza kugira wenda uruhare mu kudutegeka kandi twebwe tudashaka gutegekwa, ntabwo twifuza gutegekwa”.

Mu bundi butumwa Perezida Kagame yatangiye muri uyu mwiherero yavuze ko imico mibi yandura vuba kurusha imyiza kuko igira inyungu za vuba.

Ati “ Abantu rero niyo bararikira. Niba hari uwiba ibya Leta agakira, bikamuhira, ibyo nibyo byoroshye kurusha gukora uko ushoboye kuko biratinda. Abantu bashaka gutera intambwe mu nzirazitari zo.”

Yongeyeho ati “ Ntabwo ari ngombwa ngo abantu bose bagombe kunyura mu ngorane zikomeye kugira ngo bashobore gukora neza bikura muri izo ngorane. Ariko ahenshi niko bigenda. Iyo uba mu butayu ushakisha uburyo wabaho niyo waba ahamenyereye.”

Umwiherero wa 16 witabiriwe n’ abayobozi 250 barimo abadepite bahagarariye abandi, abayobozi b’ ibigo bya Leta n’ ibyigenga, ba Minisitiri na ba Meya ndetse na ba Guverineri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Uzakunda Daniel Kuya 22-03-2019

Ni byo rwose nta muntu n’umwe dukwiriye gupfukamira kuko Imana yonyine ari yo ikwiriye gupfukamirwa.

fabiora Kuya 13-03-2019

we ara not slave

Sindikubwabo aime Kuya 10-03-2019

Kwivanga mubya poritike utariwe uba ukoze nkigisano gukina umupira baguhereza gukine bikakunaniri perezida kagame namujyenziwe perezida museven bazabiganireho kukonitwe banyarwanda duhomba uganda haba abanyarwanda beshi kandibatuye kandibabayeho neza rero poritike nawayivangamo

Binenwa Alphonse Kuya 9-03-2019

Nukuri Niko buri munyarwanda we se Akwiye kumera
Naho yapfa Agapfa nkumugabo
100-0 turagushyigikiye
Ntugapfukame
Uzatsinda Kandi Ntabwo bizaba aribwo bwambere uhora utsinda

kwizera Jackson Kuya 9-03-2019

president aravuga ukuri gusa u rwanda rukora byose kugira ngo rushake ubushuti n’amahanga

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...