AMAKURU

UKWEZI
pax

Urubanza rwa Gatera wakoze inkuru y’Abayobozi ba ADEPR bakorana n’abarwanya igihugu rwasubitswe

Urubanza rwa Gatera wakoze inkuru y’Abayobozi ba ADEPR bakorana n’abarwanya igihugu rwasubitswe
4-07-2020 saa 16:21' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4564 | Ibitekerezo 1

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC kuri uyu wa Gatanu rwongeye kwakira ikirego cy’Itorero rya Pentekote mu Rwanda riregamo Umunyamakuru Gatera Stanley ushinjwa ‘guharabika’ iri torero binyuze mu nkuru yarikozeho.

GORILLA GAMES

Iyi nkuru yakozwe n’Umunyamakuru Gatera Stanley yasohotse mu kinyamakuru ‘Umusingi’ abereye umuyobozi aho yavugaga ko ‘Abayobozi ba ADEPR barashinjwa gukorana n’abagambanira igihugu’. Yasohotse ku wa 17 Mutarama 2020.

ADEPR ikimara kubona iyi nkuru yitabaje RMC ari narwo ifite inshingano zo gukurikirana inozwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera inyungu rusange zabo nk’uko bigenwa n’itegeko no 2/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 rivuga ku kwigenzura kw’itangazamakuru mu Rwanda.

Ku wa 12 Werurwe 2020, nibwo ADEPR na Gatera bitabye RMC ngo bakiranurwe ariko icyo gihe habaho kutumvikana ku mpande zombi.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR ari na we wari urihagarariye, yavuze ko yashegeshwe n’amagambo mabi yasomye muri iki kinyamakuru yavugaga imikoranire iri hagati ya ADEPR n’abagambanira igihugu batuye hanze y’igihugu cyane cyane umutwe w’iyi nkuru waharabikaga itorero ryabo.

Uwari uhagarariye ADEPR muri uru rubanza ati "Twababajwe n’ibyanditswe mu nkuru baharabika ADEPR noneho tumusabye kwandika indi nkuru ivuguruza iya mbere, arabyanga. Ese ubwo abasomyi be babyakiriye bate koko ?".

Abakomiseri bagaragaje ko nyuma yo kwitegereza ibyanditse mu nkuru basanze ikinyamakuru cyaratandukiriye ibyo itegeko riteganya, nk’ihame rya 1 n’irya 2.

Bakomeje bavuga ko uwanditse inkuru atayitohoje neza ngo anahe ijambo abo ivugaho mbere yo kuyisohora.

Bityo rero basanze yarongeye guhohotera ihame rigenga imyitwarire y’abanyamakuru rya 11 na 14 rivuga ku makabyankuru y’amafoto ndetse n’amashusho.
Gatera Stanley abajijwe niba afite ibimenyetso bigaragaza ko ADEPR ikorana n’abagambanyi , yarabyemeye ariko yirinda kubigaragaza.

Abazwa niba hari umuyobozi ndetse n’abo yanditse mu nkuru ye yavuganye na bo, yatangaje ko yakoresheje Telefone abahamagara na bo bakamuhakanira ko batamuhera amakuru kuri Telefone bityo ko yaza kubasanga aho bakorera bakamuha amakuru.

Nyuma yo kuva mu mwiherero, abakomiseri bagarutse mu byicaro banzura ko basubitse uru rubanza kubera ko basanze icyemezo cye gifite ishingiro ko kunganirwa ari uburenganzira bw’umuntu ntakumirwa.

Uru rubanza rwagombaga gusubukurwa ku wa 26 Werurwe haza kuzamo impamvu z’icyorezo cya COVID19 ari nayo mpamvu aba bombi bongeye guhamagazwa kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020.

Gatera yavuze ko yanze kuburana ku mpamvu z’uko yageze ahagombaga kubera iri buranisha atungurwa no kuba abakomiseri ba RMC bamubwiye ko iburanisha rirabera mu muhezo.

Ni ibintu yavuze ko babikoze kubw’inyungu zabo kuko izindi manza mu Rwanda zisanzwe ziba kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

ADEPR yagiye gusengera abarwanya leta y’u Rwanda ?

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’umuryango w’ivugabutumwa w’Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Magingo aya rifite abayoboke/abakrisitu barenga Miliyoni ebyiri.

Mu bakristo b’iri torero harimo ababarizwa mu bihugu bitandukanye ari nayo mpamvu hanashyirwaho abashumba babo babarizwa muri ibyo bihugu.

Muri Gicurasi 2019, nibwo Itsinda rya bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero ADEPR bamaze iminsi batangije inkubiri yo gusaba ko ubuyobozi bwaryo bweguzwa.

Aba bakirisitu ba ADEPR bandikiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Itorero bamusaba kweguza abagize Biro Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye byugarije itorero.

Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda n’iryo ku Mugabane w’u Burayi.

Umunyamakuru wakoze iyi nkuru yari ayishingiye ku kuba hari amafoto n’ibindi bimenyetso afite bigaragaza abagize Komite Nyobozi ya ADEPR bari mu gihugu cy’u Bubiligi basengera abarimo abarwanya igihugu cy’u Rwanda.

Iyi nkuru yavugaga ko “Abayobozi ba ADEPR mu Rwanda barimo Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem na SG. Gatemberezi Paul, Mme Umuhoza Aurelia bagiye mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi kwa 10/2018 gusengera uwitwa Mboneko Corneille wahunze igihugu ahungira mu Bufaransa ariko aba bayobozi ba ADEPR bamuhereye inshingano bamusengera ku mugaragaro mu Bubiligi.”

Iki kinyamakuru cyanavuze kandi ko Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem ari inshuti cyane ndetse yabanye na Mboneko Corneille mu nkambi i Tingi tingi ari naho bahera bavuga ko kuba barabanye mu nkambi ari naho bakuye ubushuti bigatuma ajya kumusengera mu Bubiligi.

Gatera wanditse iyi nkuru akomeza avuga ko Rev Karuranga yirengagije ko ari ikosa rikomeye ndetse abakirisito bamushinja ko ari icyaha gikomeye akwiye gukurikiranwa n’amategeko kuko basanga ari ukugambanira abanyarwanda bamugiriye ikizere.

Amafoto na Video : Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Karenzi Kuya 6-07-2020

UYU MUNYAMAKURU KO UBONA IBYO YANDIKA ARI AMATIKU KWELI ?!?!?

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...