AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwiherero wa 16 uzaganira ku ngingo zirimo Uburezi Perezida Kagame aherutse kunenga

Umwiherero wa 16 uzaganira ku ngingo zirimo Uburezi Perezida Kagame aherutse kunenga
8-03-2019 saa 15:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2487 | Ibitekerezo

Kuva kuri uyu wa 8 Werurwe abayobozi bakuru b’ igihugu na bamwe mu bo mu nzego z’ ibanze baritabira Umwiherero wa 2019 w’ Abayobozi uzabera mu Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza ku ya 12 Werurwe 2019.

Uyu mwiherero uritabirwa n’ abayobozi 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho, ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi.

Ingingo nkuru zizaganirwaho mu mwiherero harimo kunoza serivise z’ ubuzima, kunoza serivise z’ uburezi, kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ ubworozi no kuganira kuri gahunda ya guverinoma y’ imyaka 7 (NST), Guteza imbere ishoranamari no kongera ibyoherezwa mu mahanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uzayobora uyu Mwiherero tariki 25 Gashyantare 2019 yavuze ko uburezi ari rwego ruhesha u Rwanda amanota make mu bijyanye no koroshya ishoramari.

Yanavuze ko mu myaka 15 ishize yagaragaje ko uburezi bw’ u Rwanda budatanga ireme ry’ uburezi rikenewe ku isoko ry’ umurimo ariko ngo muri iyi myaka yose ishize ababishinzwe ntabwo barakemura iki kibazo ahubwo ngo hari ubwo bajya bamubwira ko uko uburezi buhagaze nta kibazo biteye.

Minisitiri w’ Intebe Édouard Ngirente azageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2018 yashyizwe mu bikorwa.

Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ Umuryango TI urwanya ruswa n’ akarengane akurikiranira hafi iby’ uyu mwiherero. Aherutse kuvuga ko uko imyanzuro y’ uyu mwiherero yandikwa bituma bigorana kumenya niba yarashyizwe mu bikorwa kuko iba itagaragaza ngo ni nde ? uzakora iki ? mu gihe kingana iki ?

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda aho abayobozi b’Igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage.

Intego y’izi nama ni ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa. Kuri ubu, umwiherero ukoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’Igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Perezida Kagame, ubwo yaganiraga n’ abitabiriye umwiherero w’ ubushize


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA