AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umunyarwanda Donald Kaberuka yahawe imirimo mishya

Umunyarwanda Donald Kaberuka yahawe imirimo mishya
6-12-2019 saa 20:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9237 | Ibitekerezo 1

Inteko rusange y’ umuryango w’ abibumbye kuri kuri uyu wa Gatanu yagize umunyarwanda Donald Kaberuka, umwe mu bagize itsinda ry’ inzobere rishinzwe abakuwe mu byabo ku Isi

Donald Kaberuka ni inzobere mu by’ ubukungu, arazwi cyane muri politiki y’ u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Yabaye Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi w’ u Rwanda kuva mu 1997 kugera muri 2005.

Kuva muri 2005 kugera muri 2015 yari Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD.

Agizwe inzobere ya UN mu zishinzwe abakurwa mu byabo mu gihe uyu mwaka wa 2019 abakurwa mu byabo n’ intambara biyongereye bakagera ku mubare utari warigeze ubaho mu mateka y’ Isi.

Itsinda ry’ inzobere zishinzwe guhangana n’ ikibazo cy’ abakurwa mu byabo n’ intambara n’ ibiza rigizwe n’ abantu 8, Donald Kaberuka ni umwe mu bayobozi baryo nk’ uko bigaragara ku rubuga rw’ umuryango w’ abibumbye.

Muri uyu mwaka wa 2019, ku isi yose abakuwe mu byabo bariyongereye bagera kuri miliyoni 41 ku Isi. Muri uyu mwaka abakuwe mu byabo n’ ibiza ni miliyoni 17.

Umunyamanga mukuru w’ umuryango w’ abibumbye Antonio Guterres yashinze iri tsinda ry’ inzobere gushaka umuti urambye no kongera ubukangurambaga mu bihugu binyamuryango bya UN mu rwego gufasha abakuwe mu byabo n’ imiryango yabakiriye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Hakuzimana Innocent Kuya 9-12-2019

Courage, tumwifurije akazi keza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...