AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umudepite watsindiye gusimbura Nyirarukundo Ignatienne ni Mukabalisa Germaine

Umudepite watsindiye gusimbura Nyirarukundo Ignatienne ni Mukabalisa Germaine
9-01-2020 saa 06:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2778 | Ibitekerezo

Komisiyo y’ Igihugu y’ amatora yatangaje ko Mukabalisa Germaine wo mu Ntara y’ amajyepfo ari we watsindiye gusimbura uwahoze ari Depite, Nyirarukundo Ignatienne.

Amatora yo kumusimbuza yabaye kuri uyu wa 8 Mutarama 2020 abera mu ntara y’ amajyepfo kuko ariho Nyirarukundo yari yiyamamarije muri 30% by’ abagore mu nteko ishinga amategeko.

Hon. Nyirarukundo yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’ umuyobozi wa NEC Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko Mukabalisa Germaine ariwe wahize abandi mu majwi kuko yagize 30,5%.

Mukabalisa yahize abandi bagore baahataniraga uyu mwanya, bazengurutse uturere 8 tugize intara y’amajyepfo biyamamaza. Bari abakandida depite 13; Mucyo Keza Marie Claire, Mukabalisa Germaine, Mutesi Joe, Uwonkunda Marie Claire, Uwihoreye Marie Jeanne, Mushimiyimana Laurette, Nyirankuriza Martine, Mukagatana Fortunee, Nyanzira Marie Josee, Mukamusonera Marie Claire, Nyirandayisabye Christine, Ingabire Domitille,Kayirebwa Pelagie


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...