AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Uganda yiyemeje kurekura Abanyarwanda, inama itaha izabera I Gatuna

Uganda yiyemeje kurekura Abanyarwanda, inama itaha izabera I Gatuna
3-02-2020 saa 08:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2726 | Ibitekerezo

Uganda yiyemeje kurekura Abanyarwanda ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yo n’u Rwanda byiyemeza kubana neza mu mahoro n’umutekano no kugarura icyizere hagati yabyo.

Iyi ni imyanzuro yafatiwe mu nama ya gatatu y’abakuru b’ibihugu bine yabereye mu mujyi wa Luanda muri Angola kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, igamije kunga u Rwanda na Uganda.

Perezida Kagame na Perezida Museveni bashimye umurava wa Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Tshisekedi wa DR Congo wo gushaka uko u Rwanda na Uganda byakongera kubana neza.

Iyi yari inama ya gatatu ibereye I Luanda muri Angola nyuma y’iyabaye tariki 12 Nyakanga na 21 Kanama 2019.

Guverinoma ya Uganda iherutse kurekura Abanyarwanda 9 mu bo ifunze byinyuranyije n’amategeko. Leta y’ u Rwanda ivunga ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda barenze 100.

Inama yafashe umwanzuro ko buri gihugu kirekura abanyagihugu bari ku rutonde impande zombi zahererekanyije, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olvier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije kuri twitter yavuze ko nta muturage wa Uganda ufungiye muri kasho zo mu Rwanda.

U Rwanda na Uganda byiyemeje kureka gushyigikira, gutera inkunga no gutoza imitwe irwanya ikindi gihugu.

Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza kurinda no kubaha uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu.

Inama yafashe umwanzuro ko komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amasezerano u Rwanda na Uganda bashyizeho umukono agamije kongera kubana neza ikomeza ibikorwa byayo. Iyi komisiyo igizwe n’itsinda rya Uganda n’itsinda ry’u Rwanda.

Inama yafashe umwanzuro ko inama itaha y’ibi bihugu bine izabera I Gatuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 21 Gashyantare. Leta ya Uganda ivuga ko umupaka wa Gatuna ufunze gusa u Rwanda rurabihakana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...