AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda yashyikirije u Rwanda 13 barimo 2 bagabye igitero I Musanze

Uganda yashyikirije u Rwanda 13 barimo 2 bagabye igitero I Musanze
19-02-2020 saa 07:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2103 | Ibitekerezo

Leta ya Uganda kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda 11 bari bafungiyeyo, na 2 bari mu bagabye igitero cyahitanye Abanyarwanda barenga 10 mu karere ka Musanze.

Igitero cyo mu karere ka Musanze cyagabwe n’umutwe wa FDLR RUD urunana mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2019.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Abo Banyarwanda barekuwe biyongereye ku bandi icyenda bari barekuwe tariki 08 Mutarama 2020.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwavuze ko abo barekuwe batari bahagije kuko ari umubare muto ugereranyije n’Abanyarwanda benshi bafungiye muri Uganda, aho bakorerwa itotezwa n’iyicarubozo.

Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA cyatangaje ko abo Banyarwanda bamaze kugera mu Rwanda binjiriye ku mupaka wa Kagitumba. Umunyamakuru wababonye yavuze ko nta bimenyetso cy’uko bakorewe iyicarubozo yababonyeho.

Abo Banyarwanda 13 barekuwe mu gihe habura iminsi itatu ngo indi nama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza b’impande zombi, ari bo Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iteranire ku mupaka wa Gatuna. Ni inama biteganyijwe ko izaba kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA