AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Ubuzima uko mbuzi ntabwo bujya bworoha cyane’-Perezida Kagame

‘Ubuzima uko mbuzi ntabwo bujya bworoha cyane’-Perezida Kagame
10-07-2020 saa 19:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1998 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yagiriye inama abakiri bato yo guhora biteguye ubuzima bukomeye avuga ko iyo umuntu yiteuye ubuzima bukomeye ubworoshye abucamo bimworohereye.

Yabitangaje kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo uwitwa Sunny Ntaganzwa Aline yari amubajije indangagaciro yabonaga mu rubyiruko rwari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Perezida Kagame mu gusubiza iki kibazo yagaragaje ko urubyiruko rwagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu ari narwo rugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bari bariteguye kuba mu buzima bukomeye.

Yagize ati “Ubuzima uko mbuzi ntabwo bujya bworoha cyane, n’iyo byoroshye uyu munsi ejo biba byahindutse. Ikiza rero ni iki ? Ikiza ni ukwitegura ubuzima uhereye ku buzima bukomeye”.

Perezida Kagame avuga ko iyo umuntu yiteguye ubuzima bukomeye, iyo bworoshye nta kibazo aba afite, n’iyo bwakomeye ngo bumusanga abwiteguye.

Yagize ati “Iyo utekereza utyo cyangwa ukora utyo, iyo urugamba rwakomeye, ibyo wavuze by’abana bato bari ku rugamba bituma abantu badacika intege. Iyo utekereza utyo, iyo umutima wawe ukora utyo, iyo ubwenge bwawe bukora butyo, uzi ngo ubuzima ntabwo bworoshye, ugahera aho ngabo, ibyoroshye nta byinshi bigusaba”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwitegura ubuzima bukomeye ari nko gukora ishoramari mu kudacika intege.

Ati “Ni icyo rero najyaho inama ku bakiri bato, gutekereza gutya hanyuma bagakora. Nicyo cyabagirira akamaro nicyo cyagirira igihugu akamaro”.

Perezida Kagame kandi yanabajijwe ku kibazo cy’ivangura rikorerwa abirabura, riri kwamagana mu murongo wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘abirabura bafite agaciro’, black lives matters, avuga ko abantu bose Imana yabaremye ku buryo bose bafite agaciro.

Yavuze ko hari abumva nabi iyi nsanganyamatsiko bakavuga ko ubwo isobanuye ko abatari abirabura bo nta gaciro bafite ariko ngo ntabwo aribyo ahubwo isobanuye ko abantu bose bafite agaciro.

Abajijwe isomo abona icyorezo cya covid-19 gikwiye gusigira abantu, yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje ko abantu bose ari bamwe ati “gusa ntabwo ari ugukina ku mubyimba abari gupfusha abantu benshi, ibyo sinabikora”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA