AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda rwasabye Ubudage guhindura ambasaderi wabwo kubera amakosa yakoze

U Rwanda rwasabye Ubudage guhindura ambasaderi wabwo kubera amakosa yakoze
5-04-2019 saa 08:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3205 | Ibitekerezo

Ambasaderi Peter Woeste wari uhagarariye igihugu cy’ Ubudage mu Rwanda ntabwo akibarizwa ku butaka bw’ u Rwanda , u Rwanda rwamusabye gusubira iwabo kubera amakosa yakoze nk’ uko byemezwa na Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda.

Ikinyamakuru cyo mu Budage welt.de cyatangaje ko ambasaderi Peter Woeste wari umaze imyaka ibiri n’ igice ahagarariye Ubudage mu Rwanda ku Cyumweru u Rwanda rwamwohereje iwabo.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyamenye ko amakosa Ambasaderi Dr Woeste yakoze ari ugukoresha imvugo inenga bikomeye ubutegetsi bw’u Rwanda mu butumwa bwe bwa email ye bwite, bukaza kugera ku bayobozi b’u Rwanda ntibubashimishe.

Muri 2008 u Rwanda rwahambirije Ambasaderi w’u Budage witwa Christian Clages wahawe amasaha 48 ngo abe yavuye mu Rwanda, kuwa 11 Ugushyingo 2008. Icyo gihe byari byatewe no kuba u Budage bwari bwataye muri yombi Lt Col Rose Kabuye wari ushinzwe protocol ya Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabwiye Bwiza ko Amb. Peter Woeste atahambirijwe ahubwo u Rwanda rwasabye igihugu cye kumuhindura.

Yagize ati “Ntabwo Ambasaderi w’u Budage yirukanywe mu Rwanda, ahubwo twasabye igihugu cye ko kimuhindura kubera amakosa yakoze”

Amb. Dr Peter Woeste yari amaze kumenya Ikinyarwanda kuko iyo yabaga yasuye abaturage yabaganirizaga mu Kinyarwanda.

Igihugu cya Venezuella tariki 7 Werurwe 2019 kirukanye Ambasaderi w’Umudage Daniel Kriener wari uhagarariye igihugu cye muri Venezuella, ahabwa amasaha 48 na Perezida Nicolas Maduro ashinjwa kubangamira inyungu za Venezuella mu by’umutekano.

Ambassador Dr Peter Woeste ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA