AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda ngo ntabwo ruzi iby’ itariki yatangajwe y’ ibiganiro byarwo na Uganda

U Rwanda ngo ntabwo ruzi iby’ itariki yatangajwe y’ ibiganiro byarwo na Uganda
21-10-2019 saa 11:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1063 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda yatangaje ko itariki ya 13 Ugushyingo 2019 yatangajwe ko aribwo ibiganiro bya kabiri ku ishyirwamubikorwa ry’ amasezerano ya Luanda bizabera muri Uganda ntacyo iyiziho.

Iyo tariki yatangajwe mu kinyamakuru Chimpreports kiri mu bikomeye muri Uganda.

Ku ruhande rw’ u Rwanda , Amb. Olivier Nduhungirehe yatangarije kuri Twitter ko iyo tariki impande zombi zitayiganiriyeho ndetse ko nta butumire u Rwanda rwabonye.

Yagize ati “Biratangaje kumvira ibi mu binyamakuru bya Uganda. Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda na Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda nta butumire babonye”

Mu kwezi kwa 8 nibwo u Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo kuzahura umubano hagati y’ ibihugu byombi.

Ibiganiro bibanza ku ishyirwa mu bikorwa ry’ aya masezerano byabereye I Kigali tariki 16 Nzeli 2019 hafatairwamo umwanzuro uvuga ko ibindi biganiro bizakomereza Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA