AMAKURU

UKWEZI
pax

U Rwanda na Uganda birasubukura ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati yabyo

U Rwanda na Uganda birasubukura ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati yabyo
13-12-2019 saa 08:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1670 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, abayobozi bakuru b’ u Rwanda n’ aba-uganda barahurira muri Uganda mu biganiro bya kabiri bigamije kwiga ku ishyirwamubikorwa by’ amasezerano ya Luanda.

GORILLA GAMES

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, ko ibyo biganiro bibera ahitwa Speke Resort Munyonyo.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kohereza intumwa ziruhagarariye muri Uganda muri ibyo biganiro bizarebera hamwe aho imyanzuro y’amasezerano ya Luanda ndetse n’imyanzuro y’inama ya mbere yabereye i Kigali igeze yubahirizwa.

Iyi nama ni iya kabiri igiye kuba nyuma y’amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola muri Kanama uyu mwaka. Ni amasezerano yari agamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda no mu karere ibyo bihugu biherereyemo.

Iyi nama ya kabiri ibaye nyuma y’igihe kinini yari imaze itegerejwe kuko yagombaga kuba mu Kuboza 2019, nyuma y’iminsi 30 ikurikira inama ya mbere yabereye i Kigali muri Nzeri 2019.

Tariki 16 Nzeri 2019 nibwo I Kigali mu Rwanda habereye ibiganiro bya mbere ku ishyirwamubikorwa ry’ amasezerano ya Luanda agamije gukemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda.
Amafoto y’ ibiganiro byabereye i Kigali


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...