AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘U Burundi bushaka kuyobya uburari kandi u Rwanda ntabwo ruzakina uwo mukino’ Minisitiri Sezibera

‘U Burundi bushaka kuyobya uburari kandi u Rwanda ntabwo ruzakina uwo mukino’ Minisitiri Sezibera
11-02-2019 saa 21:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4216 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda Dr Richard Sezibera avuga ko U Burundi bushaka kuyobya uburari kandi ko u Rwanda rutazakina uwo mukino.

Ni mu gihe mu z’umwaka ushize wa 2018 , Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye Perezida Museveni wa Uganda wari Umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba amusaba ko hategurwa inama yo kwiga ku mubano utifashe neza hagati y’ u Rwanda n’ u Burundi.

Mu kiganiro Minisitiri Sezibera yagiranye na Jeune Afurique yabajijwe impamvu u Rwanda rwanze ko haba inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo u Burundi bufitanye n’u Rwanda, avuga ko u Burundi bukeneye ibiganiro by’ imbere mu gihugu ko ibindi ari ukuyobya uburari.

Yagize ati “Ibyo nta shingiro bifite. Ibibazo by’u Burundi biri imbere mu gihugu, nta cyo birebaho u Rwanda. Icy’ibanze ku Burundi ni ibiganiro iwabo. Ntabwo numva ukuntu kuba tutumva ibintu kimwe nabo byakoranya inama idasanzwe. Ntabwo ari uko ibintu bikora. U Burundi bushaka kuyobya uburari kandi u Rwanda ntabwo ruzakina uwo mukino”.

Umubano w’ u Burundi n’ u Rwanda wajemo agatotsi muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya 3. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyabaye intandaro y’ aka gatotsi kari hagati y’ ibihugu bimeze nk’ ibivandimwe bifite abaturage bahuza ubwumvane batagombye umusemuzi.

U Burundi bushinja u Rwanda ko rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi muri 2015 ariko u Rwanda rurabihakana kimwe n’ ibivugwa ko mu nkambi ya Mahama hatorezwa ingabo zo kuzatera u Burundi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA