AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Twagiramungu na Rusesabagina ni ‘Hooligans’’ Perezida Kagame

‘Twagiramungu na Rusesabagina ni ‘Hooligans’’ Perezida Kagame
21-06-2019 saa 18:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4577 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yavuze ko Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina ari abantu batizwa umurindi n’ itangazamakuru gusa.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru TAZ mu Bubiligi.

Abajijwe kuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo amunenga, Perezida Kagame yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana, ngo nta n’ urubanza rumuriho.

Kuwa kabiri, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko "basanze bafite intego zisa" maze "biyemeza gukorera hamwe".

MRCD ni ihuriro ry’ amashyaka atavugarumwe na Leta y’ u Rwanda rifite umutwe w’ inyeshyamba witwa FLN wari uberewe umuvugizi na Callixte Sankara kuri ufungiye I Kigali.

Twagiramungu yabwiye BBC ko nyuma yo kwishyira hamwe biyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yemere kumvikana nabo.

Perezida Kagame yabwiye ikinyamakuru TAZ ko aba bagabo ari abo mu itangazamakuru kuko ngo bahozeho igihe cyose.

Yagize ati "Abo bantu, Twagiramungu na Rusesabagina bari I Burayi bakoresha impuhwe z’Ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure. Ariko ni agatsiko k’aba hooligans(abantu bagambirira guteza abandi ibibazo’".

Perezida Kagame avuga ko hari ubwo yumva bamwe mu Banyaburayi babatera inkunga kuko ngo badakunda Kagame, bakumva uburyo bwo kumutera ari ugufasha iryo tsinda.

Faustin Twagiramungu kuwa gatatu yabwiye BBC ko niba Leta y’u Rwanda ishaka amahoro yakwemera kuganira nabo ati : "Niba atayashaka [Kagame] nakenyere duhangane nawe".

Muri 2003 Faustin Twagiramungu yahanganye mu matora ya Perezida wa Repubulika na Paul Kagame aratsindwa ahita asubira mu Bubiligi arinaho aba kubeza ubu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA