AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sergeant Major Robert ukekwaho gusambanya umwana yaba yaratorokeye muri Uganda

Sergeant Major Robert ukekwaho gusambanya umwana  yaba yaratorokeye muri Uganda
24-11-2020 saa 11:15' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2989 | Ibitekerezo

Umuhanzi akaba n’umusikare ufite ipeti rya Sergeant Major [Robert Kabera], ariko wamenyekanye cyane nka Sergeant Robert, uri gushakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare zimukirikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure byatangajwe ko ashobora kuba yaratorokeye muri Uganda.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ibi ngo byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020.

Itngazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko “Ishami rishinzwe ubushinjacyaha bwa gisirikare [Military Prosecution Department] rikaba rikomeje gukora iperereza kuri icyo cyaha.”

Virunga Post yatangaje ko nyuma yo gukora iki cyaha, uyu mugabo yaketse ko ashobora gutabwa muri yombi, yarangiza agahita afata inzira akerekeza i Kagitumba aho bivugwa ko yavuye akanyura mu nzira zitemewe akinjira muri Uganda.

Bivugwa ko Sergeant Major Robert uyu mugabo yatorokeye muri Uganda ku Cyumweru mu masaha y’igitondo cya kare ahagana saa yine.

Iki kinyamakuru gikunze gutangaza inkuru z’abanyarwanda batorotse igihugu by’umwihariko abakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda bubakeho gushaka guhungabanya umutekano warwo cyanakomoje ku myitwarire yaranze Sergeant Major Robert.

Cyavuze ko uyu musirikare yakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza mu buzima bwe bwose nk’Ingabo y’Igihugu, aho abamuzi neza bashimangira ko yagiye ahabwa amahirwe menshi yo kwikosora ariko bikanga.

Sergeant Major Robert azwi mu ndirimbo nyinshi yakoranye n’itsinda ‘Army Jazz Band’ ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda.

Yanamenyekanye mu zindi zitandukanye zivuga ubutumwa busanzwe zirimo n’ihimbaza Imana yakunzwe mu myaka yashize yitwa Impanda.

N’ubwo ubu afite ipeti rya Sergeant Major, abantu bakomeje kumwita Sergeant Robert kuko ari ryo zina yamamayeho, bijyanye n’ipeti yari afite icyo gihe, ugiye kumuvuga wese akabanzaho ipeti bigera aho bamwe babifata nk’aho Sergeant ari akazina ke bwite.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA