AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rwanda Day iherutse gusubikwa igihe izabera cyamenyekanye

Rwanda Day iherutse gusubikwa igihe izabera cyamenyekanye
17-08-2019 saa 06:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2543 | Ibitekerezo

Iyi foto yatorewe muri Rwanda day i Toronto muri Nzeli 2014, Perezida Kagame aganira n’ umukecuru

Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda yatangaje ko Rwanda Day ya 2019 izaba tariki 5 Ukwakira 2019 aho izabera ntabwo hahindutse ni mu mujyi wa Bonn mu Budage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu butumwa yashyize kuri twitter kuri uyu wa 16 Kanama 2019 yagize ati “Nk’ uko byasezeranyijwe, Rwanda Day yagarutse. Izaba ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2019, aho yari kuzabera mu mujyi wa Bonn. Nizeye kuzababona vuba mu Budage”.

Ku wa Gatatu w’ iki cyumweru tariki 14 Kanama 2019 nibwo hakwirakwiye amakuru yaturutse muri MINAFET avuga ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba tariki 24 Kanama 2019 yasubitswe kubera impamvu zitunguranye. Itangazo rya MINAFET ryavuze ko itariki yimuriweho rizatangaza nyuma.

Rwanda Day yari iteganyijwe kuba muri uku kwezi yasubitswe bitunguranye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA