AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RURA yokejwe igitutu

RURA yokejwe igitutu
18-10-2020 saa 17:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 13954 | Ibitekerezo 19

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze hafi Icyumweru bagaragaza ukwinubira bikomeye ibiciro by’ingendo ku bakoresha imodoka rusange byashyizweho n’Urwego rufite mu nshingano kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA.

Ku wa 12 Ukwakira 2020, nibwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yemeje ko imodoka rusange zitwara abagenzi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gutwara 100%.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe imodoka zitwara nibura 50% z’abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Uku kugabanya umubare w’abagenzi bemerewe kugenda bicaye mu modoka kwajyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo ndetse byumvikane neza ko kuba abagenzi bari biyongereye n’ibiciro byagombaga kugabanuka cyangwa se bigasubira uko byahoze mbere y’umwaduko wa Coronavirus.

Ni byo koko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwasohoye itangazo ku wa 14 Ukwakira, rikubiyemo amabwiriza mashya agenga gutwara abantu mu buryo rusange ndetse ruhita runashyira ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo.

Ibiciro byagenderwagaho mu gihugu hose ni ibyashyizweho ku wa 3 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga mu bihe bya Guma mu rugo yari imaze iminsi 46. Icyo gihe ibiciro byarazamuwe ahanini kuko imodoka yatwaraga kimwe cya kabiri cy’abagenzi mu kwirinda COVID-19.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema aherutse gusobanurira RBA, ko ibiciro byashyizweho habayeho kwicara hagati ya RURA n’izindi nzego baraganira noneho babona kubyemeza.

Asobanura ko “Mu gushyiraho aya mabwiriza arebana n’imodoka zitwara abagenzi n’ibiciro by’ingendo twakoranye n’izindi nzego zose bireba zirimo urwego rurengera inyungu z’abafatabuguzi.”

Yakomeje agira ati “Mu ngendo zihuza Intara, ugereranyije n’ibiciro byari bisanzwe, igiciro cyagabanyutseho amafaranga 5Frw/kuri kilometero ku mugenzi. Naho mu Mujyi wa Kigali, igiciro cyagabanyutseho 3Frw/km ku mugenzi.”

Ibi bisobanuye ko mu Ntara ibiciro byavuye kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.

Gusa ku rundi ruhande hari bimwe mu bice ibiciro byiyongereye bikajya hejuru y’amafaranga byariho mu mezi ashize, nyuma yo kuvugururwa kubera Covid-19.

Harimo nk’urugendo Kimironko-Nyabugogo aho cyari kuri 383Frw none cyashyizwe kuri 390Frw, ndetse na Zindiro -Kimironko cyavuye ku 157Frw kigera kuri 159Frw. Ibi niko bimeze no ku bice bimwe na bimwe byo mu Ntara. Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, ahanzwe amaso na benshi nk’uzafata icyemezo cyo kugabanya ibiciro by’ingendo

RURA yabaye RURA…

Iterambere ry’ikoranabuhanga rijyana n’imyitwarire yaryo aho umuturage atagikeneye gutegereza ko hazaba inama ngo abaze umuyobozi inshingano ze cyangwa ngo ategereze ko Perezida azabasura mu karere k’iwabo ngo amugezeho ikibazo yahuye nacyo.

Byaroroshye ! Imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu cyane ko kuri ubu umuturage utishimiye serivisi yahawe n’umuyobozi cyangwa urwego runaka ahita atanga ikibazo cye ndetse yashaka akakigeza ku mukuru w’Igihugu.

Mu minsi itatu ishize ku rubuga rwa Twitter hadutse inkundura y’abaturage basaba RURA kongera ikicara ikareba imiterere y’ibiciro bishya yashyizeho kuko bibangamiye cyane abaturage.

Abakajije umurego bari kwifashisha icyiswe Hashtag ya #RURA4Transportfairness, bagarafaza ko ibiciro byashyizweho na RURA bitanyuze mu mucyo ndetse birimo guhonyora uburenganzira bw’umuturage cyangwa uhabwa serivisi.

Mu bakomeje gutanga ibitekerezo kuri Twitter harimo uwitwa Pam wa Mudakikwa wagize ati “Hari uwambwiye ko RURA yabikoze kugira ngo ba nyir’imodoka bashobore gukomeza gukora, tutazisanga twongeye kurira ngo turaye ku mirongo twabuze imodoka...bivuze se ko nta munzani ushoboka hagati y’umuturage n’utanga serivisi bombi bakanyurwa ? #RwOT #RURA4TransportFairness.”

Uwitwa Osee Nkurikiyimana yagize ati “Numvise ngo ni ukugira ngo bagure imohoka nshya da. Bakora investment nta mafaranga bafite se why why why ?? #RURA4TransportFairness.” Abagenzi ntibishimiye ibiciro by’ingendo biherutse gushyirwaho na RURA

Uwitwa Ndahiro yagize ati “Ibintu biroroshye igihe abaturage batazashobora kwishyura biriya biciro bidahwema guhanikwa bazayoboka iy’amaguru. Mbere ya covid Nyabugogo - Nyamirambo yari 220. Covid ije aba 319. Imodoka isubiye gutwa abantu 100% abate 289 kweli ? Ubwose RURA yita kubaturage ? Oya rwose.”

Inyungu z’umuturage zarirengagijwe…

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’iterambere muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa, aherutse kuvuga ko hashyirwaho ibi biciro bishya, RURA yakoze ibishoboka byose kugira ngo umugenzi abone uko ava mu rugo agana ahantu hatandukanye, kandi ku giciro kitamuhenze ariko kidahombya n’abashoramari.

Ati “Zimwe mu nyungu zikomeye z’ibanze ni uko babona iyo serivisi, kandi kugira ngo uhabwe iyo serivisi hari ikiguzi bisaba, ubwo rero mu nyungu z’abafatabuguzi RURA iricara igasesengura ikareba ngo igisabwa kugira ngo iyi serivisi ibe yatangwa ni ikingiki, birasaba mazutu, birasaba gukora neza imodoka birasaba kwishyura umushoferi, birasaba kwishyura aho bakorera, birasaba kwishyura imisoro ya Leta.”

“Nyuma y’ibi RURA irasuzuma ikareba niba ibisabwa aribyo koko kugira ngo umugenzi areke kwishyura ibitajyanye na serivisi yahawe. Iyo bimaze kugaragara ko ibisabwa ariko bikwiriye RURA ishyiraho ibiciro.”

Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya, Umuyobozi w’Ishami rigenzura Ibikorwa byo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Tony Kulamba, yavuze ko urwego ayoboye ruri gukora ibishoboka byose ngo kongera umubare w’abo imodoka zitwara bitazaba icyuho cyo kwiyongera kw’ubwandu bwa COVID-19.

Mu ngamba zirimo kubahirizwa harimo ko imdoka yose igomba kugenda ibirahure byose bifunguye uretse gusa igihe hari imvura, abagenzi bose bagomba kwambara agapfukamunwa kandi bagakaraba intoki mbere yo kwinjira mu modoka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 19
Kigali Kuya 21-10-2020

Murarushywa nubusa, rura iyobowe na colonel, imodoka nyinshi zitwara abagenzi nizaba col naba gen....
Ntabindi nongeye uzubwenge azi nigihugu arimo, banyiracyo nuko kiyobowe ntabindi

mukarugira emerence Kuya 21-10-2020

muraho, ahubwo coronayarimaze kugabanuka igiye gusubiraho, none se nigute tuzapakirwa kuriya muri shirumuteto ngo ye kugaruka ?ese ko ubundi twarihiriraga abadahari mwagumishijeho iyo gahunda ?Nta bilometero byiyongereye , nta essence yiyongereye, ubundi biriya mwabipanze mubikuye he ?abaturage barakennye, ntibanazi niba abana bazasubira kumashuri, none namwe muteyemo>Mbega ishyano, ubundi abasilikare bagira impuhwe none Nyilishema rwose nagerageze asubire muribyo biciro. ubundi mubwire abashoboferi banyu bajye bagira ikinyabupfura be kujya batuka abagenzi, bababwira ngo bus yuzuye bagende ugasanga aravuze ngo eka yuzure kubera atarapakira abahagaze, yemwe tugarutse muri corona pe abantu bari bamaze kubona ko iri kugabanuka, ariko iri bakira ryama bus, ndakurahiye muzaburaho mudukwiza.

a Kuya 20-10-2020

umuturage ntajambo

mpozembi Kuya 20-10-2020

IBICIROBIHANISNENTACYOBYAGEZAHOBANYARWANDA . Pereira. Anyone how. Agombakurebererabaturage. Murakoze

Ndikumana Richard Kuya 19-10-2020

Ubundi inzego zibereyeho abaturage, kuki banyanyaswa

bernard Kuya 19-10-2020

ariko se nge nibaza ukuntu bavuga ko n’ubundi ngo byari byarizweho, ubu se iki ni cyo gihe cyo kubikora ? ubu se ni inyungu z’abaturage cg ni kunyungu z’abatanga service gusa. nyamara mwongeye ho byibura make kuyahozeho mbere abaturage n’abatanga service tugasangira ibihe bikomeye turimo. ibintu byarapfuye none n’ugira ngo arashakisha n’utwo yagakoresheje aradutanga mumuhanda. ubuzima buraushaho
gukomera pe. leta niturwaneho

Keza Kuya 19-10-2020

Babyigeho rwose kagugu ulk mbere ya corona 216 muri corona 313 nono ngo baragabanyije ubu twishyura 318

Keza Kuya 19-10-2020

Babyigeho rwose kagugu ulk mbere ya corona 216 muri corona 313 nono ngo baragabanyije ubu twishyura 318

Keza Kuya 19-10-2020

Babyigeho rwose kagugu ulk mbere ya corona 216 muri corona 313 nono ngo baragabanyije ubu twishyura 318

BISUNENE Kuya 19-10-2020

Ibaze ko Nyacyonga - downtown byahoze ari 200fr, mugihe cya covid biba 319fr none ubu babigize 405fr !!! Ahantu hatari umusozi numwe, haba abagenzi benshi cyane amasaha yose.... ubwo se ibyo nibiki koko !!!

Ian Kuya 19-10-2020

icyantangaza nuko RURA yakumva ibyumuvuga ikagabanya ibiciro, ntacyizahinduka nakimwe

mukarugira emerence Kuya 19-10-2020

muraho, rwose RURA niba yifuriza abaturage b`urwanda amahoro, murebe aho covid-19 yaritugejeje , none tugize imana ihora irebera u rwanda baje gusonga abaturage. niba aribyo ko nubundi abagendaga muma bus barihiriraga abatagendamo mwarekeye aho byari biri ? ubu ndareba nkasanga tugiye gusubira muri corona, uti gute, ubu ama bus yongeye gupakira 100% kuvuga ngo ibirahure bifungurwe, ubwo nubwirinzi kweri mwe mushyize muaciro ?Ahubwo RURA yishe abaturage kabaye kandi muzaba mureba, ubu se aya mafaranga mwashyizeho ko ntabilometero byiyongereye mu ma ligne musanzwe mufite mwongereye gutya mukurikije iki, gusa biragaragara ko mwunvira abashoramari ba ma bus ariko se abaturage ko bakennye nibagenda namaguru mukajya mubona bake byo muzaba mwungutse kandi ko nubundi iyo bus muzayikoresha, mujye mubara numuturage uko ahagaze, naho gushyiraho ibyifuzo byuwo ufite ama bus munshingano ze sibyo byakarebwa cyane.mwavuze ama ligne ngo yazamuwe ariko mwibagirwa gatsa-nyactonga, hari yantu nahantu hagendetse neza cyane, ariko mwagizemo line 2, imwe guturuka ntabugoo kuri 303, ahandi dowtown-nyacyonga 407, mwe mntimugereranya, hariya haruta kure dowtown -kimironko , kanombe-ville, zindiro-ville, oya , hagira no kuba hari ama bus make, mukagira no kugereka urutyo kumitwe yabahatuye.mugabanye ibiciro nuiba mwumva mushakira umuturage w`urwanda amahoro no kutarwara corona kubera ubucucike bwabantu muri bus.

Bugingo Justin Kuya 19-10-2020

Mwaramutse ntabwobarebye kunyungu zumugenzi barebye amezi imodoka zimaze zihagaze basanga umushoramari ntayindinzira yogukuramo igihombo urutse ugenzi kwishyura menshi ubwo covid19 nitwe ihombeje bontacyoyabatwaye kuko amezi imaze tugiye kuyabishyura naho ibindi nurwitwazo ibyobishyura namberehose byari shyurwaga

Bugingo Justin Kuya 19-10-2020

Mwaramutse ntabwobarebye kunyungu zumugenzi barebye amezi imodoka zimaze zihagaze basanga umushoramari ntayindinzira yogukuramo igihombo urutse ugenzi kwishyura menshi ubwo covid19 nitwe ihombeje bontacyoyabatwaye kuko amezi imaze tugiye kuyabishyura naho ibindi nurwitwazo ibyobishyura namberehose byari shyurwaga

Nyameyini Kuya 19-10-2020

RURAnyabunanigabanyeamafarangay,ingendo.

nzakizwanimana jean pierre Kuya 19-10-2020

Ntabwo harebwa inyungu zarubanda rugufi harebwa inyungu zabifite mwabantu mwe nimutuze ntacyahindu pe !

nzakizwanimana jean pierre Kuya 19-10-2020

Ntabwo harebwa inyungu zarubanda rugufi harebwa inyungu zabifite mwabantu mwe nimutuze ntacyahindu pe !

Dushimiyimana Kuya 18-10-2020

Bayobozi mujye mugena ibigenerwa amanyarwanda mwabanje gutekereza neza aho bavana,cg icyo baba bagiye kwinjiza.hano ni muri Afurika si Iburayi.Icyo mwagatekerejeho mbere yibindi kibangamye mungendo ntacyo mwabivuzeho,ahubwo mugusha ku mafaranga.mushake uburyo asubira uko byahoze,mukemure ikibazo cy’umuhondo wabategereza imodoka.

Nkusi Norbert Kuya 18-10-2020

Oya birakabije rwose ! Nkubu Kanombe-mumugi mbere yari 363 none ubu ni 523 urumva ni nko gukuba kabiri kandi noneho essence yaragabanutse sinumva impamvu iyariyoyose ituma bongeza ibiciro ! Kandi noneho niyo 50% bavuga ntayo bubahiriza kuko nubundi tugenda duhekeranye !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA