AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yavuze ko abaganga b’i Ndera basanze Barafinda afite uburwayi bwo mu mutwe bwamubanye ‘Chronique’

RIB yavuze ko abaganga b’i Ndera basanze Barafinda afite uburwayi bwo mu mutwe bwamubanye ‘Chronique’
29-07-2020 saa 08:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4749 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko Barafinda Sekukubo Fred hari ibyaha yagombaga gukurikiranwaho ariko biza kwemezwa n’abaganga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bwamubanye ‘Chronique’, ku buryo abanyamakuru bamukoresha ibiganiro badafite ubumuntu.

Bivugwa ko kuwa 17 Nyakanga aribwo Barafinda Fred wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, yatashye iwe mu rugo nyuma yo kumara amezi agera kuri atandatu yitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

Ubwo yageraga mu rugo yongeye kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko atigeze arwara ndetse ko RIB yamujyanye i Ndera ku mpamvu Politiki kuko nta burwayi bwo mu mutwe.

Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’Umushinjacyaha buri kumwe n’Ubugenzacyaha, iki kibazo cya Barafinda cyagarutsweho ndetse RIB isobanura byimbitse imiterere y’uburwayi bwatumye Barafinda ajyanwa I Ndera.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Ruhunga Kibezi Jeannot yavuze ubusanzwe Barafinda yagombaga gukurikiranwaho ibyaha ariko baza gusanga afite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe.

Rtd Col Ruhunga yavuze ko hari ibintu byinshi yavugaga mu itangazamakuru ubona ko biganisha ku byaha ariko baje kumufasha babona ko afite ikibazo mu mutwe.

Yagize ati “Twifashishije Ibitaro bishinzwe gusuzuma indwara zo mu mutwe, agezeyo baramwakira baramusuzuma, amarayo igihe baza kutubwira koko ko afite ikibazo kigendanye n’indwara zo mu mutwe.”

Rtd Col Ruhunga yavuze kandi ko abaganga batangaje ko uburwayi bwa Barafinda buri ‘Chronicque’ bishatse kuvuga ko buzamara igihe kirekire.

Ati “Abaganga batubwiye ko ari ukumgabanyiriza gusa ubukana kuko ari ibintu amaranye igihe kandi bishobora kuzakomeza.”

Yavuze ko abanyamakuru bakomeje kumubaza ibibazo by’umwihariko abakorera kuri YouTube kandi babizi neza ko afite uburwayi, ibintu yagereranyije no kutagira ubumuntu.

Ati “Umuntu niba muganga yavuze ko arwaye, kuko ushobora kujya kumukoresha muri ubwo burwayi bwe ngo umucuruze ? Ababikora bose biriya ntabwo ari ubumuntu.”

Si ubwa mbere Barafinda ajyanwa kuvurirwa I Ndera kuko tariki 13 Kamena 2017, yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA