AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

RIB yajyanye Barafinda mu bitaro by’i Ndera

RIB yajyanye Barafinda mu bitaro by’i Ndera
12-02-2020 saa 10:37' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7667 | Ibitekerezo 4

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwafashe icyemezo cyo kujyana Barafinda Sekikubo Fred mu bitaro by’indwara zo mu mutwe biherereye i Ndera, ubu akaba ari ho arimo gusuzumwa no gukurikiranwa n’abaganga.

Barafinda Sekikubo Fred wamamaye cyane ubwo yageragezaga gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, aherutse gutumizwa na RIB ngo yisobanure ku byaha akekwaho. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko Barafinda yanze kwitaba nyuma bakaza kumenya amakuru ko yigeze kuvurirwa mu bitaro by’i Ndera ndetse hanaboneka ibimenyetso by’uko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu muvugizi wa RIB avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare aribwo RIB yajyanye Barafinda i Ndera, ubu akaba arimo gukurikiranwa ngo harebwe niba nta kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe afite.

Umuvugizi wa RIB avuga kandi ko Barafinda ajya gutumizwa hari amagambo yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu kiganiro yahaye umunyamakuru bigaca ku rubuga rwa Youtube, muri ibyo byose ibyo yatangaje bikaba bigize icyaha yakurikiranwagaho ariko hakazabanza kureba niba ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze neza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
umulisa Kuya 14-02-2020

ahubwo abo banyamakuru nibo bakwiye guhanwa baba bashaka gusebanya gusa

Gashumba Kuya 12-02-2020

Byaba byiza abanenga Leta yacu bajya babanza gusuzumwa mu mutwe kuko ntacyo itadukoreye.

nkotanyi Kuya 12-02-2020

RIB , ikomeje kugaragaza ubunyamwuga peee turabashimiye cyane, bya biradiyo byo kuri youtube byari byarabonye inkuru bivuga rwose,byahozagamo barafindaaaa, ariko njye nasabaga RIB ko n’umugore WA barafinda nawe bazamusuzumisha,kuko nawe njye mbona atari tayari.

TEDDY Kuya 12-02-2020

ABANYAMAKURU BAJYA KWIRIRWA BAMUKURAMO AMAGAMBO KD BABONA ATARI MUZIMA NABO BAKWIRIYE GUHANWA.pLEASE MUTAMBUTSE KINO GITEKEREZO

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...