AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yahakanye ibyo gufunga uwambaye imyenda iriho ifoto ya Perezida Juvenal Habyarimana

RIB yahakanye ibyo gufunga uwambaye imyenda iriho ifoto ya Perezida Juvenal Habyarimana
23-09-2020 saa 14:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12733 | Ibitekerezo

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahakanye amakuru ajyanye n’ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyamba, y’uko hari umusaza waba watawe muri yombi akurikiranyweho kwambara imyenda iriho ifoto ya Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ku mbuga nkoranyamba zitandukanye hakwirakwijwe amakuru avuga ko tariki 21 Nzeri 2020 mu masaha ya saa tanu, mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza hari umusaza witwa Ngarambe Magnifique w’imyaka 60 wafashwe yambaye umupira uriho ifoto ya Habyarimana Juvenal.

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto bukomeza buvuga ko uyu musaza yatangaje ko awambara kugirango abana bamenye amateka ye. Ngo uwo Ngarambe akaba yarahoze mu ngabo asezererwa mu 1998. Byavugwaga ko yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugirango abitangire ibisobanuro.

Dr Murangira Thierry, umuvugizi w’umusigire wa RIB, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ubu butumwa nabo babubonye ariko ngo nta muntu ufite ariya mazina unakurikiranyweho ibyavuzwe haruguru bataye muri yombi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA