AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma yatabarutse

Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma yatabarutse
18-05-2020 saa 06:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7819 | Ibitekerezo 8

Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Yatabarutse nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko kuko yavutse tariki 20 Werurwe 1950.

Prof Laurent Nkusi yashizemo umwuka mu masaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali aho yari arwariye nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.

Prof Laurent Nkusi yari umwarimu n’umushakashatsi w’inararibonye. Yigishije mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1976 kugeza muri 2000, aba umuyobozi mu mashami yayo atandukanye, ndetse aba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushakashatsi. Uyu yari akigisha nk’umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye, akigisha iyigandimi, isesenguranyandiko, iyigamuga n’iyigarutonde, ndetse n’amasomo ajyanye n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Prof Nkusi wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’indimi n’ubumenyamuntu, yabaye Minisitiri muri Leta y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani. Uyu musaza kandi, kugeza mu mpera za 2019 ubwo yarangizaga manda ye, yari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yari ahagarariye Abarimu n’Abashakashatsi ba Kaminuza zigenga.

Prof Laurent Nkusi azwiho kuba akunda gusoma cyane. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa 20 Gashyantare 2015, hakoreshejwe ikoranabuhanga maze harebwa abantu batiye ibitabo byinshi mu isomero rikuru ry’Igihugu kuva ryashingwa muri 2012, Hon Laurent Nkusi aba uwa mbere mu batiye ibitabo byinshi kuko kugeza icyo gihe yari amaze gutira ibigera kuri 92.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Isaie Akankwasa Kuya 19-05-2020

Rip prof Imana iguhe iruhuko ridashira

urimubenshi elias Kuya 18-05-2020

Imana iguhe iruhuko ridashira kandi usize ubibye imbuto nziza mugihugu ishingiye kuburezi imana ikwakire mubayo mwarakoze.

Nepo Kuya 18-05-2020

Nyagasani nakwiyereke iteka maze uruhukire mu mahoro. Nkuzi nk’umwarimu wa kaminuza w’umuhanga, wicisha bugufi, ukunda abanyeshuri be n’abandi bantu muri rusange. Ikindi watanze umuganda ugaragara mu kongera kubaka igihugu. Usize umurage mwiza. RIP.

NSENGUMUREMYI Jacques Kuya 18-05-2020

Igendere mubyeyi, niko Nyiribiremwa yabishatse. Niyo nzira ya twese! Twese abakumenye, tukabana nawe, watweretse ubupfura n’ubumuntu bihebuje. Nyagasani akwakire mu bayo kandi uruhukire mu mahoro! Twifurije umuryango musize inyuma kwihangana kandi turi kumwe, tuwufashe mu mugongo.

Usengumuremyi Pierre Kuya 18-05-2020

Iruhukire mubyeyi, abo wahaye ubumenyi n’ubuhanga turi benshi ntiduteze kuzakwibagirwa. Imana iguhe iruhuko ridashira kandi yite iteka ryose ku bawe usize.

Usengumuremyi Pierre Kuya 18-05-2020

Iruhukire mubyeyi, abo wahaye ubumenyi n’ubuhanga turi benshi ntiduteze kuzakwibagirwa. Imana iguhe iruhuko ridashira kandi yite iteka ryose ku bawe usize.

Evode Kuya 18-05-2020

RiP Muzee Prof. Nkusi. Imana nyiri Ubuntu izazirikane imirimo yawe myiza wakoze ukiri muri iy’Isi. Abasigaye namwe turabakomeje.

Evode Kuya 18-05-2020

RiP Muzee Prof. Nkusi. Imana nyiri Ubuntu izazirikane imirimo yawe myiza wakoze ukiri muri iy’Isi. Abasigaye namwe turabakomeje.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...