AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa na mugenzi we Paul Kagame (Amafoto)

Perezida Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa na mugenzi we Paul Kagame (Amafoto)
25-03-2019 saa 09:04' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2267 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019, yakiranwa urugwiro na mugenzi we, Perezida Kagame ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Tshisekedi yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019 kugeza tariki 26 Werurwe 2019.

Perezida Félix Tshisekedi yageze mu Rwanda asanga abandi bakuru b’ibihugu bahageze mbere ye barimo uwa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, uwa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly.

Ni inama ihurije hamwe abagera ku 1800 baturutse mu bihugu 70, barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bane, ba minisitiri 30 n’abayobozi bakuru b’ibigo 700.

Africa CEO Forum ibaye ku nshuro ya karindwi ihuriza hamwe abayobozi bakomeye mu bigo byigenga, ibya Leta n’ibindi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika biga ku iterambere ry’abikorera n’uruhare rwabo ku hazaza ha Afurika.

Africa CEO Forum ni inama itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

JPEG - 359.4 kb

Perezida Félix Tshisekedi yageze i Kigali mu masaha y’ijoro

JPEG - 45.9 kb

Akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro

JPEG - 119.3 kb

Perezzida Kagame yahise aha ikaze mugenzi we Tshisekedi

JPEG - 94.6 kb
JPEG - 126.2 kb
JPEG - 106.4 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...