konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yitabiriye inama ya G-7 muri Canada

Perezida Kagame yitabiriye inama ya G-7 muri Canada
9-06-2018 saa 08:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1721 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya G-7, ihuza ibihugu birindwi bikize ku isi kuri ubu ikaba ibaye ku nshuro ya 44, aho iri kubera I Quebec muri Canada

Iyi nama ya G-7 isanzwe ishakirwamo umuti ku bibazo biba bihangayikishije isi cyane cyane mu bukungu n’umutekano , ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi birimo; Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe igihugu cyakiriye iyi nama ngarukamwaka gitumira abayobozi batandukanye b’ibihugu bitari ibinyamuryango muri G-7, mu ihuriro rusange aho bigira hamwe bimwe mu bibazo rusange abatuye Isi bakomeje guhura nabyo.

Ibihugu byatumiwe muri iri huriro rusange harimo u Rwanda, Senagal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentine, Afurika y’Epfo, Kenya, Norvege, Bangladesh na Vietnam.

Abandi bitabiriye iyi nama ni abakuru b’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, na Banki y’Isi Ibihugu 7 bihuriye muri G-7

Inama ya G7 ibaye ku nshuro ya 44, mu mwaka ushize wa 2017 ysri yabereye mu gihugu cy’u Butaliyani mu Mujyi wa Taormina kuwa 26–27 Gicurasi nyuma gati y’uko u Burusiya bwikuyemo bigatuma umuryango uva kuri G8 ubu ukaba ukora nka G7. Perezida Kagame wageze muri Canada yahuye n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...