AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yatanze icyizere ko mu bikorwa byahagaze hari ibishobora gufungura vuba aha

Perezida Kagame yatanze icyizere ko mu bikorwa byahagaze hari ibishobora gufungura vuba aha
27-04-2020 saa 18:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2752 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Mata 2020 kibanze ku makuru ajyanye na covid-19 yavuze ko muri iki cyumweru inama y’abaminisitiri izasuma ibikorwa bishobora gufungura bitatuma aho u Rwanda rugeze ruhangana na covid-19 hadasubira inyuma.

Umukuru w’igihugu yavuze guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bikorwa hakurikijwe ibigomba kwitabwaho kugira u Rwanda rushobore kurwanya iki cyorezo.

Ngo mu minsi yashyize habaye inama y’abagize guverinoma ireba aho ingamba zo kurwanya covid-19 mu Rwanda zigeze zitanga umusaruro, hafatwa umwanzuro kugumishaho ibihe bidasanzwe no kujya mu giturage gupima abantu bose kugira u Rwanda rumenye niba iki cyorezo cyaragiye kigira ahandi gikwira.

Ati “Tuza gusanga bishaka ko twakongera, n’ubu ariko turaza kongera dusuzume duhereye ku bushakashatsi buriho, ku makuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu ari mu giturage ari mu mijyi, byifashe bite, twarekura iki, kugira ubuzima butangire bwongere buse n’ubugana uko busanzwe”.

Yongeyeho ati “Ibyo twaba turetseho ni ibihe bishobora gutera ikibazo, ibyo nabyo nanone muri iki cyumweru dufite indi nama ya guverinoma izabisuzuma duhereye kuri iyo mibare, duhereye kuri ubwo bushakashatsi duhitemo ibifungurwa, n’ibikomeza, n’uburyo bifungurwa mu buryo bw’intambwe twagenda dutera turekura buhoro”

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibi byose bizagenda bikorwa mu buryo bidashobora guteza ikibazo ngo aho u Rwanda rugeze ruhangana na coronavirus byongere bisubire inyuma.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura covid-19 ni 191, abakize ni 92, abakirwaye ni 99.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA