AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyabihu gaherutse kwibasirwa n’ibiza [AMAFOTO]

Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyabihu gaherutse kwibasirwa n’ibiza [AMAFOTO]
16-05-2020 saa 18:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3870 | Ibitekerezo 1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihugu,Intara y’Uburengerazuba asura bimwe mu bice biherutse kwibasirwa n’ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwaremezo bitandukanye.

Uru ruzinduko Perezida Kagame yarugiriye Iburengerazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, aho yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko “Uyu munsi Perezida Kagame yasuye ibice by’Akarere ka Nyabihu byagizweho ingaruka n’imvura nyinshi birimo n’ikiraro cya Giciye cyari cyarubatswe kugira ngo gifashe abaturage kugera ku Bitaro bya Shyira.”

Imvura ikomeye yaguye mu cyumweru gishize yangije ibikorwa remezo byinshi inatwara ubuzima bw’abantu.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi (Minema), ivuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye abantu 72, abenshi ni abo mu Turere twa Gakenke na Nyabihu hapfuye abarenga 40.



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bimawuwa Kuya 17-05-2020

ikiraro nticyakomera kidafite ahantu gifasha hakomye mbere yuko ushiraho ikiraro ku mugezi ubanza kuwubakira guhera hasi kugeza hejuru byarimba ukawagura ndetse ni miyoboro itwara amazi ukayagura nayo ukayikora neza kuburyo amazi agire umwanya anyuramo aho kuko kuba aho ku mugezi hair ikiraro haba hagutseho gato imiyoboro itwara amazi ikaba ari mito nibyo bituma amati aba menshi nkigihe haba yaguye imvra nyinshi amas arenga akangiza ni bindi.rero ni gukora umugezi wose ntabwo ari ikiraro gusa.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...