AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yakomoje ku gitabo ari kwandika, umubano w’u Rwanda n’ u Burundi no kuri covid-19

Perezida Kagame yakomoje ku gitabo ari kwandika, umubano w’u Rwanda n’ u Burundi no kuri covid-19
10-07-2020 saa 16:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1978 | Ibitekerezo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu guhangana na covid-19 agaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza ku rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo ngo niyo mpamvu imibare y’abarwaye iki coronavirus mu Rwanda ari bake ugereranyije n’abakize.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020.

Akomoza ku gitabo ari kwandika ku kwibohora, yavuze ko u Rwanda rwagize ibihe bibiri byo kwibohora kandi byose biba mu kwezi kwa 7.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda mu mateka yarwo rufite igice kimwe cy’umwihariko n’ikindi gice ruhuje n’ibindi bihugu by’Afurika.

Tariki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rwabonye ubwigenge rwibohora ubukoroni ariko nyuma y’aho hari ibitaragenze neza biba ngombwa ko hongera kubaho kwibohora mu myaka 26 ishize bitewe n’uko hari Abanyarwanda bari impunzi mu bihugu by’amahanga barimwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Tariki 4 Nyakanga 1994 nibwo u Rwanda rwibohoye nyuma y’urugamba rwo kwibohora rwari rumaze imyaka ine.

Yagize ati “Imyaka 26 ishize nayo ni urundi rugendo rufite ibintu byinshi”.

Avuga ku kwandika igitabo yavuze ko kwandika ibitabo atari umwuga we. Ati “Ibijya mu bitabo nibyo mfite kurusha kwandika ibitabo. Ubwo rero tuzafatanya n’ababishoboye”.

Yavuze ko igitabo cyatangiye kwandika ndetse ko bigeze hagati gusa ngo bitwara umwanya munini bigatinda kurangira kuko hari n’ibindi biba bigomba gukorwa kandi nabyo bikeneye umwanya munini.

Yavuze ko muri iki gitabo abo bafatanyije kubohora igihugu nabo batangamo ibitekerezo.

Muri iki kiganiro yongeye gushimangira ko ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu atari agamije kuba Perezida ndetse ngo na mbere gato y’uko aba Perezida ntabwo yabitekerezaga.

U Rwanda rwibohoye tariki tariki 4 Nyakanga 1994, Paul Kagame ni Perezida w’u Rwanda muri 2000 kugeza ubu.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Perezida Kagame yagaragaje ko ubuyobozi bushya bw’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye nibuba bushaka politiki yo kubana neza n’u Rwanda no gukorana u Rwanda rutazabagora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA