AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yahishuye icyafasha mu kuzamura Afurika

Perezida Kagame yahishuye icyafasha mu kuzamura Afurika
8-05-2018 saa 13:32' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 650 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Paul Kagame yavuze ko imbaraga zishyirwa mu gushora imari mu ikoranabuhanga, uburezi bizagira ingaruka nziza ni hitabwa ku kuzamura izindi nzego zose zafasha mu iterambere ry’abaturage zikanabagirira akamaro

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2018, muri Kigali Convention nibwo Perezida Kagame yagarutse kuri izi mpanuro ubwo yatangizaga ku mugaragaro, Inama yiga ku guhuza Afurika hifashishijwe ikoranaguhanga ‘Transform Africa’

Mu ijambo rye Perezida Kagame yakomoje ku myumvire igikomeje kuba izingiro ry’imbogamizi mu iterambere rya Afurika ahamya ko ntawe ukwiriye kwitwaza imyumvire ngo avuge ko ituruka ku Bukoloni ahubwo ko Abanyafurika bakwiye gushaka igituma basigara inyuma hagamijwe kugishakira ibisubizo.

Iyi nama ya Transform Africa iri mu zikomeye hano muri Afurika yatangijwe ku gitekerezo cy’Abanyafurika kuri ubu ibaye ku nshuro ya kane.

Ibihugu byamaze kuba abanyamuryango bahoraho ba Smart Africa ni 22 , isoko ryose hamwe ribumbiye hamwe abaturage bagera kuri 560, 000,000.

Abaminisitiri bitabiriye iyi nama harimo Minisitiri Joe uhagarariye Angola, Benoch uhagarariye Benin, uhagarariye Cameroon, Cote d’Ivoire n’abandi.

Perezida Kagame atangiza ku mugaragaro Inama ya Transform AfricaAMAFOTO : Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA