AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Perezida Kagame yageze I Luanda ahateganyijwe amasezerano yo kunga u Rwanda na Uganda

Perezida Kagame yageze I Luanda ahateganyijwe amasezerano yo kunga u Rwanda na Uganda
21-08-2019 saa 13:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1576 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 yageze I Luanda muri Angola ahateganyijwe inama ya kabiri yiga ku mutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Kagame yageze I Luanda avuye muri Namibia mu ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi itatu yatangiye ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2019.

Iyi nama y’ abakuru b’ ibihugu igiye kubera muri Angola ku nshuro ya 2 irahuza Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uwa RDC Antoine Tshisekedi, n’ uwa Angola João Lourenço n’ uwa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso.

Ku mugoroba Perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Nambia Geingob n’ umufasha we Monica Geingob.

Muri iyi nama igiye kureba I Luanda muri Angola biteganyijwe ko u Rwanda na Uganda bazashyira umukono ku masezerano yo guhagarika umubano mubi uri hagati y’ ibihugu byombi yateguwe na Perezida Angola João Lourenço.

U Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri bitabanye neza ariko muri uyu mwaka wa 2019 nibwo umubano warushijeho kuba mubi hagati y’ ibi bihugu.INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...