AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yaburiye abakinira hejuru y’amaraso y’abarwaniye igihugu

Perezida Kagame yaburiye abakinira hejuru y’amaraso y’abarwaniye igihugu
27-06-2020 saa 08:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7435 | Ibitekerezo

Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iteka kugera ku ntego abantu bihaye biharanirwa kandi bisaba kubikorera n’imbaraga nyinshi kugira ngo zigerweho.

Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Inama Nkuru ya Komite Nyobozi ya RPF yabereye ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi, i Rusororo, kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu byinshi bimaze kugera ku ntego zabyo kandi bitahagarariye aho kuko bageze kuri byinshi ahubwo bakomeje gushaka kugera ku bindi bihambaye.

Ati “Ababigeraho ni abuzuza ibyo bagomba gukora n’uburyo baba barahisemo gukora mu nshingano baba barimo. Ni abagira imyitwarire myiza, ababazwa inshingano , bakagenda bapima intambwe batera bashakisha n’uburyo bwabashoboresha no kugera ku bindi.”

Yakomeje agira ati “Niko bimera nta nzira yoroshye wanyuramo ugenda uhunga ibikomeye ngo ntuhangane nabyo ugahora ushakisha ibyoroshye ngo hari inzira yoroshye abantu banyuramo ngo bagere kubyo bashaka. Niyo ibayeho ibaho rimwe n’ibyavuyemo ntabwo biramba, ndabwira abakiri bato.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruri mu maboko y’abakiri bato ari nayo mpamvu basabwa kwigira ku makosa y’abababanjirije aribo bari mu mirimo uyu munsi.

Ati “Ntabwo waba nka bya bihugu bindi navuze bigera kubyo wifuza, ntabwo ibyo wifuza wabigeraho. Cyangwa ndibeshya wenda ntacyo abantu bifuza, niba umuntu abayeho agahumeka umwuka gusa akabona ikimutunga yaba agisabiriza cyangwa akibona kuri tombora akumva ko aribwo buzima.”

Abakinira ku maraso y’abarwaniye igihugu baraza kubibazwa..

Perezida Kagame yabwiye abayobozi batandukanye ko icyorezo cya Coronavirus cyaje mu gihe hari n’ibindi bibazo igihugu gisanganywe ku buryo kugisohokamo bisaba kwibuka ko hari n’ibindi bisanzwe bitarakemuka bikwiye kuva mu nzira.

Yakomeje agira ati “Mushinzwe abaturage, mufite akazi mushinzwe kandi namwe mukwiriye kwiha agaciro nk’abanyarwanda. Ntabwo ari ibintu byo gukina, igihugu twubatse, amaraso yamenetse y’abazize ubusa, hameneka ay’abarwaniye igihugu, mwarangiza mukabikinira hejuru, mbijeje ko abantu baraza gutangira kubyishyura.”

Amakosa akorwa n’abayobozi ni imwe mu ngingo ikunze kugarukwaho mu biganiro Umukuru w’Igihugu agirana nabo inshuro nyinshi,aho akunze kuvuga ko uko byagenda kose niba umuntu ahawe inshingano aba agomba no kubazwa uko azishyira mu bikorwa.

Mu minsi ishize uwari Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba yakuwe kuri uyu mwanya, ndetse ba Guverineri babiri, Gatabazi JMV wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Gasana Emmanuel wayoboraga iy’Amajyepfo barahagarikwa.

Ihagarikwa ry’aba bayobozi ryajyanye no kuba hari ibyo bakurikiranyweho bakaba bari barimo gukorwaho iperereza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko amakosa akorwa n’abantu asanzwe kuko umuntu wese ashobora gukosa ariko biba ikibazo gikomeye kuba umuntu yakwifata agakinira mu biba bigamije gutunga abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Amakosa yo arasanzwe ntabwo ariyo tuziza abantu, abantu bakora amakosa. Ariko ibi bindi by’agahimano byo kwangiza ukangiza umutungo w’igihugu, ukangiza ibikwiriye kuba bifasha abaturage ukabigira ibyawe, ibyo birahagarara byanze bikunze.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA