AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame ntiyumva ukuntu aterefona Perezida wa Kenya amakuru akanyura I Burayi

Perezida Kagame ntiyumva ukuntu aterefona Perezida wa Kenya amakuru akanyura I Burayi
15-05-2019 saa 15:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9046 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga Afurika ikwiye kugira ihuzanzira rituma Abanyafurika bagendererana bakanatumanaho batanyuze i Burayi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika izwi nka ‘Transform Afurika’.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda ashima intambwe imaze guterwa mu ikoranabuhanga muri Afurika ariko akagaraza ko hari ibitaragerwaho.

Yakomoje ku bijyanye n’ ingendo zo mu kirere avuga ko bitumvikana ukuntu umugenzi uhagurutse I Kigali agiye Bamako(Mali) n’ indege abanza kunyura muri Poland, cyangwa Bruxelles akabona kugaruka I Bamako. Yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu ajya muri Kenya akabanza akanyura I Dubai akabona kugaruka muri Kenya.

Umukuru w’ igihugu asanga nibura umugenzi akwiye kunyura Addis Abeba akajya Bamako cyangwa akanyura Addis Abeba akajya Kenya.

Perezida Kagame yavuze ko uku bimeze ku ngendo z’ indege ari nako bimeze mu itumanaho ry’ amajwi akavuga ko bikwiye guhinduka.

Yagize ati “Amakuru nayo agenda nk’ izi ngendo z’ indege. Rimwe na rimwe agomba kubanza guca muri Pologne, akagaruka. Ntabwo byumvikana”

Ati “Iyo ntelefonnye Perezida wa Kenya cyangwa Perezida wa Mali, nibwira ko ndikuvugana nabo mu buryo buri directe, ariko mbanza kohereza ijwi mu Burayi, kugira ngo ngenzurwe ibyo mvuga. Kuko tukashyiraho iyi mirongo y’ itumanaho ?”

Perezida Kagame yibaza impamvu bahura bakaganira ku bindi ntibavuge kuri ibi. Ashimangira ko ubu buryo bw’ ingendo n’ itumanaho bwongera ikiguzi.

Iyi nama yitabiriwe n’ abaperezida barimo uwa Kenya, Uhuru Kenyatta n’ uwa Mali Ibrahim Keita.

Perezida wa Kenya yavuze ko igihugu cye kihaye intego y’ uko mu myaka itanu iri imbere Abanyakenya bose bazaba bagerwaho na internete. Kenyatta yongeyeho ko porogaramu yo mu burezi iri kuvugururwa kugira ngo hongerwemo amasomo azajya atuma abanyeshuri barangiza bahagaze neza mu bijyanye n’ ikoranabuhanga.

Perezida Keita nawe yavuze ko igihugu cye kiri gushyira imbaraga mu kugeza inkoranabuhanga ku baturage bacyo. By’ umwihariko yavuze ko magingo aya urubyiruko rugera kuri miliyoni 6 rugerwaho na internete.

Iyi Transform Africa ya 2019 ifite umwihariko wo kuba yitabiriwe n’ umuntu w’ umukorano Sophia Robot. ‘Umukobwa Perezida Kagame yavuze ko bamuzanye mu gikapu ariko akaba afite ubushobozi bukomeye’.

Transform Africa ya 2019 yitabiriwe n’ abantu bagera ku bihumbi bine barimo abayobozi ba za bizinesi, abahagarariye za guverinoma n’ abakuru b’ ibihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA