AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame na bagenzi be batashye ku mugaragaro cya ‘kiganza’ banamena urukuta rwa ruswa

Perezida Kagame na bagenzi be batashye ku mugaragaro cya ‘kiganza’ banamena urukuta rwa ruswa
9-12-2019 saa 18:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4223 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’ igihangano cyo kurwanya ruswa cyashyizwe mu mujyi wa Kigali, avuga ko kizongerera u Rwanda umurava rukarangiza urugendo rwatangiye rwo kurwanya ruswa.

Yabitangaje kuri uyu wa 9 Ukuboza 2019 ubwo yatangizaga ku mugaragaro umuhango wo gutanga ibihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa wahujwe n’ umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.

Mbere yo gutangiza iyi nama, Perezida Kagame yafatanyije n’ abandi banyacyubahiro barimo Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, na Perezida wa FIFA Gianni Infatino bafungura ku mugaragaro igihangano cyo kurwanya ruswa, banamena urukuta nk’ ikimenyetso cyo gukuraho inzitizi mu kurwanya ruswa.

Abashinzwe gutegura no gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa ku rwego mpuzamahanga bavuga ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugira ngo bashime ubushake bwa guverinoma na Perezida Kagame mu kurwanya ruswa.

Muri Afurika u Rwanda ruri ku mwanya wa kane no ku mwanya wa 44 ku rwego rw’ Isi mu bihugu bibamo ruswa nkeya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA