AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame mu nama n’abo muri Kaminuza ya Harvard yavuze ku miyoborere

Perezida Kagame mu nama n’abo muri Kaminuza ya Harvard yavuze ku miyoborere
19-01-2021 saa 19:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 743 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro ku miyoborere mu nama yarimo abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’Ubucuruzi ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba yigaga ku iterambere rya Africa.

Ni inama ibaye mu gihe ibihugu binyuranye biri kuzahura ubuhungu bwabyo bwagiye buzahazwa n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze igihe kirenga umwaka cyadutse ku Isi.

Perezida Kagame watanze ibitekerezo ku bijyanye n’ubuyobozi, muri 2017 yari yatanze ikiganiro muri iriya Kaminuza agaruka ku cyatumye u Rwanda rutera imbere nyuma y’imyaka 23 rwari rumaze ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iri somo yatanze ari muri iriya kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda babanje kwiyumvamo ko ari bo baziyubakira Igihugu aho gutegereza abanyamahanga.

Perezida Kagame kandi ajya yakira abayobozi bakiri bato bongerera ubumenyi muri iriya kaminuza isanzwe izwiho gutanga ubumenyi buhanitse mu by’ubucuruzi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA