AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyirarukundo yavuze icyatumye ibyiciro by’ubudehe bishya bidasohoka muri Nyakanga nk’uko byari biteganyijwe

11-03-2020 saa 22:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3347 | Ibitekerezo 1

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko icyatumye ibyiciro bishya by’ubudehe bidasohoka muri Nyakanga 2019 nk’uko byari biteganyijwe ari uko bikiri kunozwa.

Ibyo byiciro byagombaga gusohora mu kwezi kwa 7 umwaka ushize byahawe amazina mashya ariyo Ndinda, Ingemwe, Uruyange , Bandereho, na Rugerabicu.

Aganira na UKWEZI kuri uyu wa 11 Werurwe 2020, Nyirarukundo yavuze ko icyatindije isohoka ry’ibyiciro by’ubudehe ari uko bikiri kunozwa.

Yagize ati “Nta mbogamizi zindi uretse kunoza. Ni gahunda izamara igihe kirekire, mbese ni ugutinda ariko kurimo no gushaka kunoza ibintu”.

Avuga ko kuba byaratinze bidakwiye gutera abaturage impungenge ko ahubwo bakomeza bagakoresha ibisanzweho, baharanira kuva muri kimwe bajya mu kindi.

Ati “Iyo itegeko ritarahinduka iriba rihari riba rigifite agaciro”. avuga ko igihe ibi byiciro bishya bizatangarizwa kitaramenyekana.

Byari byitezwe ko ibi byiciro bishya byavuye mu makuru yakusanyijwe mu baturage mu ntangiriro za 2019 bitangazwa mu ntangiriro za Nyakanga 2019 bikaba ari nabyo bigenderwaho mu mwaka w’ imihigo 2019/2020.

Amakuru avuga ko ibyiciro by’ ubudehe byavuye kuri 7, biba 4 none bigiye kuba bitanu. Mu nama yabaye kuri uyu wa 03 Kamena yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ ibi byiciro by’ ubudehe ,hemejwe by’agateganyo ko ibyiciro by’ ubudehe bigomba kuba bitanu gusa bikazemezwa n’ Inama y’ Abaminisitiri.

–Icyiciro cya mbere cyiswe Ndinda

–Icyiciro cya kabiri cyiswe Ingemwe

–Icya gatatu cyiswe Uruyange

- Icya kane cyiswe Bandebereho

–Icyiciro cya gatanu ni Rugerabicu .

Ndinda,Ingemwe,Uruyange , Bandereho, na Rugerabicu niyo mazina mashya y’ibyiciro by’Ubudehe

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Sakega Kuya 1-04-2020

Guhindura amazina sicyo gisubizo, ahubwo bashake icyateza imbere abaturage.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...