AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Nta Munyarwanda wakwifuza gusubira aho twahoze’- Perezida Kagame

‘Nta Munyarwanda wakwifuza gusubira aho twahoze’- Perezida Kagame
14-06-2019 saa 12:47' | By Manirakiza Theogene | Yasomwe n'abantu 1368 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaturutse ku bushake no kwishyira hamwe kw’Abanyarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa 14 Kamena 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’ ihuriro Eisenhower Fellowships ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwabajije Perezida Kagame ibanga u Rwanda rwakoresheje ngo rube ari igihugu gihagaze neza mu myaka 25 ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Kagame ati "Abanyarwanda twabonye ibibi byinshi ku buryo uyu munsi nta munyarwanda wakwifuza gusubira aho twahoze. Ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, gukorera hamwe, no kugira intego imwe yo kuzamura igihugu cyacu nibyo twashyize imbere ngo tube tugeze aho tugeze".

Umukuru w’igihugu abajijwe icyatuma umugabane w’Afurika utera imbere, yavuze ko byose bizaturuka kwishyirahamwe no gushora mu rubyiruko

Ati "Gukora wenyine nk’igihugu ntacyo wageraho, ibyo ukora byose ubikora wenyine, ariko gukorera hamwe nk’umugabane wa Afurika, niyo nzira nziza yo gutera imbere ku ibihugu byacu. Icyo udafite ukaba uzi neza ko ushobora kukibona mu kindi gihugu”.

“Mu rubyiruko niho rero tugomba gushyira imbaraga by’ umwihariko tuzamura ihame ry’ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse tunashimangira ko urwo rubyiruko rugira ubuzima bwiza."

Iyi nama iri kubera ku nshuro ya mbere ku mugabe wa Afurika, ikaba iri kubera mu Rwanda, aho iteraniyemo abagera kuri 200 baturutse hirya no hino ku isi biganjemo urubyiruko rufite ibikorwa byindashikirwa byiganjemo ikoranabuhanga, guhanga imirimo itanga akazi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuzima, ubuhinzi n’indi.

Ni inama yitiriwe uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z ’Amerika Dwight D.Eisenhower .

Muri iyi nama hakomojwe k’ ukuntu umugabane w’Afurika wakwigira ubwabo, Abanyafurika bakagira ukwishyira ukizana mu gutembera ( Free Movement of People), no ku isoko rusange ku mugabane wa Afurika ( Africa Free Trade Union ).

Mu mwaka 1953 nibwo iyi gahunda yiswe Eisenhower Fellowship yatangijwe ni mu gihe mu mwaka wa 2016 aribwo hatoranyijwe ko u Rwanda rwakwinjira muri Eisenhower Fellowships.

George de Lama, Perezida wa Eisenhower Fellowships yashimiye umukuru w’igihugu ku ruhare yagize mu kuzahura igihugu cyari cyarasenyutse nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati "Ni iby’agaciro kuri twese gushimira Abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kubera intambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho”.

Yakomeje agira ati “Imibare myinshi dukura mu bitangazwa n’Imiryango Mpuzamahanga nka World Economic Forum itwereka ko u Rwanda rwateye imbere mu kuzamura ubukungu imbere mu gihugu (National GDP), guteza imbere umugore n’umukobwa haba mu kazi no mu burezi ndetse no kuzamura ikoranabuhanga muri servisi zose.”

George akomeza avuga ko ahazaza heza h’umugabane w’ Afurika hari mu biganza by’urubyiruko, ni ngombwa ko ibihugu bya Afurika biha urubyiruko amahirwe angana mu burezi, n’ ikoranabuhanga.

Rumwe mu rubyiruko ruturutse hirya no hino ku isi rushimira u Rwanda intambwe nziza rwanteye nyuma yaho mu mwaka 25 ishize igihugu cyarimo ubusa.

Uru rubyiruko ruvuga ko icyo rushyize imbere ari gushakira ibisubizo ibibazo isi ifite haba mu buhinzi, uburezi, ubuzima, ibidukikije, servisi ndetse no kwihangira imirimo itanga akazi ku rundi rubyiruko.

Muri iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri 14 kamena kugeza 16, 2019, ihuje abasaga 200 baturutse hirya no hino ku isi aho benshi mu rubyiruko rwayitabiriye ruturuka ku mugabane w’Afurika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA