AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nigeria: Perezida Kagame yavuze ukuntu umupolisi yigeze kumusaba akantu

Nigeria: Perezida Kagame yavuze ukuntu umupolisi yigeze kumusaba akantu
11-06-2019 saa 17:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5088 | Ibitekerezo 3

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko guhemba abapolisi udufaranga duke bigira ingaruka bityo ngo igihugu gikwiye gusanganya duke gifite ku buryo n’ umupolisi yumva ko yitaweho.

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Kamena 2019 mu kiganiro yahaye abitabiriye inama k’ ukurwanya ruswa yateraniye mu gihugu cya Nigeria.

Perezida Kagame watangiye uruzinduko rw’ iminsi ibiri mu gihugu cya Nigeria yavuze ko hari umupolisi wigeze kumusaba akantu. Ntabwo yavuze igihugu uwo mupolisi akomokamo ariko yavuze ko ari muri Afurika.

Yagize ati “Hari ubwo twita cyane kuri ruswa zo mu buzima bwa buri munsi tukirengagiza indi ruswa ifite ingaruka nyinshi abantu babwirana bongorerana, kuko abakire n’abanyembaraga ari bo bayungukiramo.

Umunsi umwe narimo ngenda, tuza guhagarara ku kibuga kimwe cy’indege hano muri Afurika. Ubwo twarimo tunywesha (twongeramo benzine) nagiye hirya gato umupolisi aranyegera, ansaba akantu.

Yakomeje kureba mu gituza cyanjye, sinibukaga ko mfite ikaramu mu mufuka. Narayimweretse ambwira ko ari yo ashaka. Namenye icyo ashaka. Nasubiye inyuma mbaza abo twari kumwe niba hari ufite amafaranga, uwo mupolisi muha amafaranga na ya karamu.

Iyi nkuru nayibwiye abaminisitiri banjye, mbabwira ko iyo nkuru y’umupolisi itwigisha ko dushobora kuba dukenera umusaruro mwinshi ku mupolisi.

Abapolisi ntitubahemba neza, bityo bakajya kuzerera basabiriza, kandi hanyuma utabaha amafaranga akaba yakoresha imbunda ye mu kukugirira nabi.

Nubwo nk’igihugu tudafite byinshi ariko twasaranganya neza bike dufite ku buryo n’umupolisi yumva ko yitaweho.”

Perezida Kagame yavuze ko kwihanganira ruswa ari uguhitamo kuko kuyirwanya bishoboka cyane ndetse ko abantu bafite ubushobozi bwo kuyihashya burundu.

Iyi nama yateguwe n’ ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ruswa n’ ibyaha bimunga ubukungu. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kugabanya ikiguzi cy’ amatora ni intambwe yo kurwanya ruswa”.

Perezida Kagame yavuze ko ruswa imunga iterambere ndetse ko atari ikibazo Afurika yihariye bityo ngo kuyirwanya birasaba ubufatanye bw’ inzego zose.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko iyo abayobozi badakoreye mu mucyo batangirirwa ikizere n’ abaturage ngo kandi iyo abaturage badafitiye abayobozi ikizere ibyo abayobozi bakora ntabwo bitanga impinduka mu mibereho y’ abaturage.

Polisi y’ u Rwanda iri muzifitiwe icyizere ku rwego rw’ Afurika no ku rwego rw’ Isi, ndetse kuva muri 2016 u Rwanda rwatangije gahunda yo gutanga akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ibyuho bya ruswa.

Perezida Kagame yagiye muri Nigeria avuye muri Gabon aho yaganiriye na Perezida Ali Bongo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Ernest Ndagijimana Kuya 13-06-2019

Muge mutugezaho nuko ibizamin byakazi bikorwa kugeza umuntu yinjiye mukazi inkuru nkizo zirakenewe

Rwaburinda Innocent Kuya 12-06-2019

Ruswa mu Rwanda irarwanywa ariko mu gutanga akazi bashyiremo imbaraga kuko Lariga sinzi niba ikosora birimo urujijo.

Rwaburinda Innocent Kuya 12-06-2019

Ruswa mu Rwanda irarwanywa ariko mu gutanga akazi bashyiremo imbaraga kuko Lariga sinzi niba ikosora birimo urujijo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...