AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ngororero : Ba Visi Meya bombi na Gitifu beguye

Ngororero : Ba Visi Meya bombi na Gitifu beguye
3-09-2019 saa 11:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2514 | Ibitekerezo

Abari abayobozi bungirije b’ akarere ka Ngororero bombi ndetse n’ uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere beguye.

Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Ngororero yavuze ko aba bayobozi banditse basaba kwegura bavuga ko inshingano bahawe batagishoboye kuzizohoza.

Kanyange Christine wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabaya akaza gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero yeguye.

Kanyange Christine, Kuradusenge Janvier na Rukazambuga Gilbert wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ngo bahurije ku kuvuga ko impamvu yo kwegura ari uko “babonye badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe.”

Perezida w’ inama Njyanama y’ akarere ka Ngororero yavuze ko bagiye gusuzuma ubwegure bw’ aba bayobozi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA