AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage’ Guverineri Gatabazi

‘Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage’ Guverineri Gatabazi
7-07-2020 saa 22:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1991 | Ibitekerezo

Jean Marie Vianney Gatabazi wasubijwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaru nyuma y’ibyumweru 6 ahagaritswe kuri uyu mwanya yashyimiye Perezida Kagame anamwizeza ko azitangira abaturage.

Ni mu butumwa yashyize ku rubuga rwa twitter nyuma y’itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yasubije Gatabazi JMV ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru naho Kayitesi Alice ahabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo.

Gatabazi yanditse ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida @PaulKagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira Icyizere.Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko Iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. GOD BLESS YOU”.

Kayitesi wari Meya wa Kamonyi yagizwe guverineri w’Intara y’Amajyepfo iy’Amajyaruguru isubizwa Gatabazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA